Perezida Hollande yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose
Perezida w’Ubufaransa François Hollande aratangaza ko igihugu cye kinjiye mu cyunama cy’iminsi itatu kubera ibitero byabereye i Paris bagahitana abantu babarirwa mu 120.
Ibi bitero byatumye ibihugu by’ibihangenge ku isi byamagana iterabwoba kandi byihanganisha Ubufaransa.

Perezida Obama wa Amerika agira ati « Ntabwo ari Paris yatewe, ahubwo ni umugambi wo kurimbura abantu bose ».
Igihugu cy’Uburusiya n’Uubudage, byatangaje ko byifatanyije n’Abafaransa bose kandi kurwanya iterabwoba.
François Hollande aravuga ko ibyabaye ari igikorwa cy’iterabwoba, cyateguwe neza, cyagambiriwe, kandi cyageze ku ntego zacyo.

Agira ati “Ntangaje icyunamo cy’iminsi itatu, kandi ntangaje ko iki gitero cyabaye hifashishijwe abanyagihugu bacu, Ubufaransa bwakomeje kugabwaho ibitero by’agasuzuguro, none twiyemeje haba imbere mu gihugu haba hanze y’imipaka guhangana n’umwanzi tubifashijwemo n’inshuti zacu kurwanya bene abo”.
Ku magambo ku nshuro ye ya kabiri amaze kugeza ku Bafaransa bose, Hollande avuga ko nubwo Ubufaransa bwatewe bukomeye kandi bwihagazeho ko nta bitero nk’ibi bizakomeza kububaho.
Leta ya Vatican yasabye ko hafatwa imyanzuro ikwiye na ho muri USA bacanye amatara agaragaza idarapo ry’Ubufaransa hejuru y’umuturirwa mushya wa World Trade Canter nay o yagabweho ibitero by’ubwiyahuzi muri 2009.
Amakuru agaragara kuri Fr 24 arerekana ko umubare w’abamaze kumenyekana ko bahitanwe n’ibi bitero ukomeje kwiyongera aho wavuye kuri 90 mu ijoro ukaba ugeze ku 128 mbere ya saa sita.

Hari amakuru kandi avuga ko hari abajijinganyaga kuri ibi bitero mu nzego z’umutekano z’Ubufaransa ku buryo hakabaye hari ibyakozwe ngo umutekano urusheho gukazwa mu Mujyi wa Paris.
Benshi mu basesengura iby’umutekano w’ibihugu by’ibihangange baribaza ukuntu abiyahuzi binjiye mu mujyi by’umwihariko hafi y’aho Umukuru w’igihugu cy’ubufaransa yareberaga umupira ntawe ubabonye, cyakora ngo abapolisi ni abere kuko ntawahita avuga ko baba babigizemo uruhare.
Andi makuru acicikana ni uko bamwe mu biyahuzi baguye mu bitero baba bakomoka mu bufaransa, mu gihe hari hashize igihe gito n’ubundi ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye ibiro by’ikinyamakuru Charlie Hedo.
Turakomeza kubikurikirana.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo bitewe mu Rwanda??? bavuga ko byatewe nde? byaterwa iwabo ngo byatewe isi yose? baratubwira nuko tutumva! gusa ababuze ababo bihangane