Peking University yakiriye Perezida Kagame nk’umuyobozi wubatse amateka

Ubwo yakirwaga muri Peking University mu Bushinwa, Perezida Kagame yakiriwe nk’umuyobozi wo muri Afurika washoboye kubaka amateka yo guteza imbere igihugu cye n’abagituye ashimangira imiyoborere myiza no korohereza ishoramari.

Gutumira Perezida Kagame kujya gutanga ikiganiro muri iyi kaminuza iri mu zikomeye mu Bushinwa byatewe n’uburyo u Rwanda rwagaragaye mu byegeranyo byinshi nk’igihugu gifite umuvuduko mu kwiyubaka kurusha ibindi kandi kivuye mu bihe bikomeye byatewe na Jenoside.

Professor Justin Lin wahoze ari mu bayobozi ba Banki y’isi yakira Perezida Kagame yatangaje ko iterambere ry’u Rwanda ryamutangaje akumva ko ibibera mu Rwanda byareberwaho n’andi mahanga.

Professor Justin Lin avuga ko ibyo Taiwan yakoze, Ubushinwa bukabikora n’u Rwanda rwabikora bikabera abandi ikitegererezo.

Perezida Kagae yatanze ikiganiro ku iterambere ry'ibihugu bikennye.
Perezida Kagae yatanze ikiganiro ku iterambere ry’ibihugu bikennye.

Professor Justin Lin yemeza ko u Rwanda rushobora gukomeza kongera ubukungu bwarwo bubikesheje ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda bafatanyije bahindura amateka birenze uko biri.

Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Peking University tariki 15/09/2012, yatanze ikiganiro agaragaza ko ibihugu bicyennye bifite uruhare mu kwiteza imbere kurusha gutegereza inkunga z’amahanga, avuga ko abanyagihugu aribo bakwiye kugena uko inkunga bagenerwa ikoreshwa.

Perezida Kagame yakiriwe n’abanyeshuri biga muri Peking University harimo n’Abanyarwanda bishimiye kumwakira bavuga ko kwitwa Umunyarwanda ari ishema kandi bishimira kugira uruhare kigega Agaciro Development Fund.

Victor Nshunguyimfura ukuriye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Bushinwa yatangaje ko bamaze gutanga amadolari 5000 mu Agaciro Development Fund.

Perezida Kagame yakiriwe n'Abanyarwanda biga mu Peking University n'abandi baba ahandi mu Bushinwa.
Perezida Kagame yakiriwe n’Abanyarwanda biga mu Peking University n’abandi baba ahandi mu Bushinwa.

Mu Bushinwa habarirwa Abanyarwanda barenga 300. Abari baje kwakira Perezida Kagame bamushimira kuba u Rwanda rumaze kumenyekana nk’igihugu cyihuta mu iterambere kandi gikoresha neza inkunga kigenerwa aho kumenyekana kuri Jenoside yaruhekuye.

Abasuhuza, Perezida Kagame yababwiye ko yizera ko batekereza u Rwanda aho bari kandi barangwa n’ubumwe no gukunda igihugu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka