Pastor Rick Warren yagabiwe isambu mu karere ka Karongi

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwahaye Pastor Rick Warren isambu iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bumwemerera no kuzamuha indangamuntu Nyarwanda yo mu karere ka Karongi kubera ubushuti uwo mu pasiteri w’Umunyamerika afitanye n’akarere by’umwihariko.

Pasiteri Warren nawe yishimiye iki gikorwa kubera umubano wihariye afitanye n’akarere ka Karongi.

Mayor w'akarere ka Karongi Kayumba ashyikiriza Pastor Rick W icyangombwa cya burundu cy'ubutaka.
Mayor w’akarere ka Karongi Kayumba ashyikiriza Pastor Rick W icyangombwa cya burundu cy’ubutaka.

Iyo Sambu yahawe ihana imbibi na Centre Bethany. Ubuyobozi bwa Karongi bwanamushyikirije icyangombwa cy’ubutaka cya burundu.

Pastor Warren umaze iminsi ari mu ruzinduko mu Rwanda, kuwa Gatandatu ushize ni bwo yasuye akarere ka Karongi, aharimo kubakwa ibitaro bishya bya Kibuye yateye inkunga mu mwaka wa 2010. Ibyo bitaro birimo kwagurirwa ahahoze hari Stade ya Gatwaro.

Asura ibyo bitaro bisigaje imirimo mike ngo birangire, Pastor Warren yavuze ko yahisemo gutanga inkunga yo kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye, nk’ikimenyetso cyo kugarura ubuzima ahantu bwatakariye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Aho i Gatwaro ni hamwe mu hantu haguye Abatusi batagira ingano, benshi bakaba bashyinguye iruhande rw’ibitaro mu rwibutso rwa Gatwaro.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri aka karere, Pasiteri Warren wanaje muri Kajugujugu yatanze inka eshanu za kijyambere zizashyikirizwa imiryango itishoboye izatoranywa n’ubuyobozi bw’akarere.

Igikorwa cyo gutanga izo nka cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Mbonwa kiri mu murenge wa Rubengera.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

natwe iMusanze azaze tumwereke ibikorwa (mu buhinzi) by’amajyambere bikeneye inkunga no kwagurwa .igitabo yanditse "ubuzima bufite intego"yanditse natwe kitugereho kitagarukira i Kigali gusa,cg yemere ko cyatuburwamwo ibindi merci bcp.

mwarimuNJD yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

natwe iMusanze azaze tumwereke ibikorwa (mu buhinzi) by’amajyambere bikeneye inkunga no kwagurwa .igitabo yanditse "ubuzima bufite intego"yanditse natwe kitugereho kitagarukira i Kigali gusa,cg yemere ko cyatuburwamwo ibindi merci bcp.

mwarimuNJD yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

muzamuhereza nu rwanda aho bukera

alias bono yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Abantu bacuye ntabo dushaka i Karongi

Mugayo yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka