Papa Francis yamaze kugera muri Kenya
Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis yakiriwe Perezida Uhuru Kenyatta ku isaha ya saa kumi n’iminota 50 zo muri Kenya.
Mu gihe yari mu rugendo ataragera muri Kenya, Papa Francis abinyujije kuri twitter yasabiye umugisha igihugu cya Kenya agira ati: “Imana ihe umugisha Kenya”.

Akigera muri Kenya yakiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Uhuru Kenyatta ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2015 nk’uko tubikesha Daily Nation.
Kenya ibaye igihugu cya mbere muri Afurika Papa Francis akandagiyemo nyuma yo kuba umushumba wa Kiriziya Gatolika, abanyakenya benshi bakaba bari bamutegerezanyije ibyishimo byinshi.
Urugendo rwa Papa Francis w’imyaka 78 rugamije gutanga ubutumwa bw’amahoro, Ubutabera mu banyagihugu , kurinda ibidukikije, n’ibiganiro hagati y’amadini atandukanye mu bihugu azasura aribyo Kenya, Uganda, na Santarafurika (Central African Republic).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
RWEMA njye ndabona utazi gusoma neza;cg se usoma udasesengura;yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta international airport!
Ni twa Manirafasha jackson ndashaka yuko i tekekoshiga rya peresida wa Republic ryu rwanda ryahiduka tukongera tukamutora. ariko niyonama ya baminisitiri yabaye yakwibutsa ko yatangaza tarike yiteke ko shingarya vuguruzwa tukayimenya .
nawe wize ngoyakiriwe na perezida jomo kenyata uwonise wayoboraga Kenya ibona ubwingejye uriho yitwa Uhuru kenyata ok