Padiri Ubald ngo yoherejwe n’Imana kwigisha urukundo rwabuze mu Rwanda

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gusengera abarwayi bagakira, atangaza ko yoherejwe n’Imana mu Rwanda kugirango abwirize Abanyarwanda urukundo bari barabuze.

Kubera iyi ngabire yo gusengera abarwayi bagakira, Rugirangoga amaze kumenywa cyane n’abaantu basengera mu madini atandukanye kabone nubwo we ari Umugatulika. Aho bizwi ko ari bujye gusengera hakoranira imbaga y’abantu baturutse imihanda yose baje kumva ubutumwa abagezaho ndetse baje ngo abasengere ku bw’uburwayi bafite.

Se umubyara yishwe mu mwaka w’1963 azira ko ari Umututsi ndetse nyuma yahoo mu mwaka w’1973 ubwo mu gihugu hongeraga kuba imvururu n’umuhungu we [Rugirangoga] yirukanwa mu iseminari ya Nyundo kubera ubwoko bwe.

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, nyuma y’itotezwa bakorerwaga mu gihugu ndetse no kuvutswa amahirwe n’uburenganzira bwabo, uyu mupadiri yaje guhungira mu gihugu cy’u Burundi aho yakomereje amashuri ye.

Nyuma yo kurangiza amashuri ye ngo yumvise umuhamagaro. Ati: “nabaye padiri kuko numvise ijwi rinsaba kwigisha urukundo mu Rwanda”.

Akimara kumva iri jwi ridasanzwe ngo mu mwaka w’1984 yagarutse mu Rwanda kwigisha inkuru nziza y’Imana kuko ngo yabonaga ibintu bikomeza gukomera mu Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka w’1994 yamusanze mu Rwanda akigisha ubutumwa. Yaje kugira amahirwe arayirokoka ariko ntiyagira amahirwe yo kurokokana n’umuryango we.

Ubwo Jenoside yabaga akaba yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu ari naho avuka na nyuma ya Jenoside akaba yarakomeje gukorera muri iyi Perefegitura muri paruwasi ya Mushaka.

Yunze abishe n’abiciwe ku buryo budasanzwe

Muri iyi paruwasi ya Mushaka yari arimo, abaturage ngo ntibari babanye neza kubera Jenoside yari imaze kubatandukanya bamwe barahemukiye abandi, hari urwikekwe mu bantu kuburyo bamwe babaga bafite ubwoba ko bashobora kuzasubiranamo.

Nk’umukozi w’Imana, Padiri Ubald yabwirwaga byinshi kandi ku mpande zombi [Abahutu-Abatutsi]. Aha ngo niho yateguye umwiherero ku barokotse Jenoside kuko bahoraga bikanga abafunguwe babiciye kandi bamwe bakaba bari barishyizemo ko Abahutu bose ari abicanyi.

Muri uyu mwiherero bamubwiye byinshi by’uko babona ababiciye ndetse banamubwira ko babona bashobora kuzongera kubica. Nyuma y’uyu mwiherero yahise akoresha n’umwiherero ku bishe. Nyuma y’inyigisho yabahaye nabo, bamubwiye ko biyemeje kugendera mu kuri.

Aha ngo abishe bari bafite ikibazo ku barokotse kuko ngo bari barabuze aho babahera ngo babasabe imbabazi. Padiri Rugirangoga ati: “bansabye ko mbasabira abo biciye ko nibura babaha amahirwe yo kongera kubareba nk’abantu”.

Nyuma yo guhuza uruhande rumwe rumwe ukwarwo, ngo hari hasigaye ko noneho ahuza izi mpande zose zikabonana imbonankubone. Ibi ngo byamuteye impungenge, ati: “guhuza aba bantu byambereye ihurizo rikomeye, naribazaga nti ‘ese aba bantu nimbahuza ntibazandwanira mu maso bikanyobera’”.

Akimara kubahuza yafashe Abatutsi barokotse abasaba kujya imbere bagahamagara ababarokoye, ati: “wasangaga Umutusi umwe agaragiwe n’Abahutu benshi ukibaza ukuntu bose bamurokoye bikakuyobera”.

Kugirango uwarokotse abe agaragiwe n’abantu benshi yemeza ko bamurokoye ngo byatewe n’uko mu cyahoze ari Cyangugu Inkotanyi zatinze kuhagere bamwe mu Bahutu bakaba baragiye bahisha Abatutsi, uwabaga yahishe umuntu iyo bamenyaga ko ahishe umuntu yahitaga amujyana ku wundi muntu utarahigwaga gutyo gutyo kugeza Jenoside ihagaritswe.

Abahutu bose si abicanyi

Muri iyi paruwasi yayoboraga abarokotse benshi kubera ikibazo cyo kubura ababo benshi, bumvaga ko Abahutu bose ari abicanyi nyamara muri uyu mwiherero nibwo yaje kubereka ko bose atari abicanyi kuko yaberetse ko hari abo bakesha kuba bakiriho bityo rero ko bakwiye kujya babyubaha.

Padiri Rugirangoga yasabye abarokotse kwiga gutanga imbabazi ndetse n’abishe barimo abigisha gusaba imbabazi bitari ukwiyerurutsa ngo bakunde bave muri gereza ahubwo bagasaba imbabazi babikuye ku mutima.

Aha yababwiye ko uwanze gutanga imbabazi akomeza akikorera umutwaro w’uwamugiriye nabi bigahora bimurya mu mutwe nyamara ngo mu gihe aramutse atanze imbabazi ngo abasha kuruhuka. Ibi akaba ari byo yabwiye abishe ko mu gihe batarasaba imbabazi abo biciye badashobora kuruhuka mu mutima wabo.

Bamwe basabye imbabazi ndetse babasha kuzihabwa n’abo bahemukiye, bamwe batari baragize amahirwe yo kongera kuvugana nabo. Nyuma y’uyu mwiherero ngo aba baturage bongeye kubana neza nk’uko mbere ya Jenoside byari bimeze.

Padiri avuga ko mu gihe Abanyarwanda bose bazaba bamaze kugerwaho n’imbaraga z’imbabazi igihugu kizagera kure. Ati: “umunsi tuzaba twababariranye, twituye imitwaro sinzi aho iki gihugu tuzagera”.

Yababariye abamwiciye nyina n’umuryango we

Padiri Rugirangoga avuga ko mbere yo kwigisha abakirisitu be yabanje nawe kwiheraho ababarira abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe be. Nyuma yo gutanga imbabazi avuga ko hari icyagombaga gukurikira imbabazi kuko ngo yahise yiyemeza gufasha abana (umuhungu n’umukobwa) b’abamwiciye akabarihira amashuri.

Ati: “imbabazi zijyana n’ibikorwa, aba bana nabagize abanjye ndetse n’uyu mwana w’ukobwa ni umuhanga yambwiye ko ashaka gukomereza muri kaminuza akiga ubuganga [medecine] ubu ninsaza umukobwa wanjye azajya anyivurira”.

Avuga ko gutanga imbabazi ari kimwe mu bintu bikomeye yakoze kuko byamufashije kubona amahoro yo mu mutima. Akaba avuga ko icyaha ari gatozi ko nta muntu wagakwiye guhora undi icyaha umubyeyi cyangwa umuvandimwe we yakoze cyangwa ngo abe yamurebera muri iyo shusho.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 12 )

IMANA IKOMEZE KU MUBA HAFI.

DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Imana ihe umugisha padiri cyane yakoze ibikomeye mu banyarwanda.

Mwerekande betty yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

ngirango ikibazo cyabaye murwanda kigorabamwe kuvuga
ukobobumva.bakavugaukoabandibavuga none iyo ubaye u
muyobozi birakugora guhuzaabantu.Ukombibona nuko u
sabyeimbaziyerekanakoko bimuvuyeho nutanga imbabazi yerekanenawe bimuvuyeho.Ntibibeumukino. Ibibizobyaye
byakozwenabanyarwanda kandi nibobagomba kubirangiza.
kukotuzahoraduturanye mugihugu kimwe tube umuryango umwe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Padiri nakomereze aho.ariko nge mbona inzangano mu banyarwanada zikomezwa n’intagondwa zasabitswe n’ivangura kandi biri kuri cote zose(abahutu-abatutsi).ikibabaje kandi kintera n’impungenge nuko n’ubu hari n’abayobozi bigisha abantu inzangano bitewe n’uruhande bibonamo harimo n’urubyiruko.Nisabiraga padiri ko yanategura umwiherero w’abayobozi kuko n’ubundi nibo bashutse abantu.nisabiye rero urubyiruko ko rwabima amatwi tukitegurira ejo heza h’u Rwandakuko ntawe utarabonye ingaruka y’ikibi.DUHARANIRE GUKORA IKIZA KUKO NTA GIHE NA KIMWE IKIBI KIZATSINDA IKIZA.

CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Banyamakuru mwaduhaye ikiganiro yatanze,tukumva ubwo butumwa bw’intumwa y’Amahoro ...Umupadiri wese iyo niyo nshingano ye Kunaga aabana n’ababyeyi babo...n’abandi bose bafitanye amakimbirane akabafasha kumva ko ari abavandimwe iyo ibyo atabikoze ntaba akiberewe no kuba Umupadiri...Pastri cg se Shehe...Komereza aho padi.

Kabarira yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ikibazo cy’inzangano mu banyarwanda kizarangizwa n’uko abantu bahindutse.Mpamya ko byose biterwa n’abaextremistes ubwoko baba barimo bwose. Ikijya kintera impungenge ni uko wagirango kuba umunyepolitiki binavuga kuba umuextremiste.

impamvu yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Naho se iyi campagne itangiye muri youth connect ngo abana bari bafite imyaka 4 muri jenoside ngo nibasabe imbazi z’ibyo ba se na ba se wabo bakoze murayivugaho iki?

niyongabo yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

N’ubzo iyo article harimo utu details tudasobanutse ubutumwa bza Padri burumvikana kandi ni bwiza kurusha ubw’abadusubiza inyuma bagarura urwangano n’umwuka mubi. Naho Hitamo we, icyaha ni gatozi, humura nta cyo tugushinja niba nta kibi wakoze!!!

bIg bOy yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

impano ya obaldi yafashije abanyarwanda kwiyunga kandi kuri ubu abantu bose basenyera umugozi umwe, iyo niyo mpano rero Imana yahaye u rwanda maze abanyrwanda bakaba ubu babanye mu mahoro kandi banezerewe, ibibazo bahuye nabwo bafatanyiririza hamwe kubikemura nta wumva ko ari ibyumwe, akaba arirwo runana abanyarwanda twifuzaga kunga.

chrispin yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Padiri obald rwose afite ompano ndashimira Imana yamuhaye iyo mpano ngo asengere abantu bakire indwara zitandukanye rwose nanjye ndahamya ko nakize imitsi yaje i rutongo kandi hakize n’abandi nibonera Imana imukomeze.

alias b yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ndabona ibi Padiri avuga bitandukanye nibyo Prezida Kagame yavuze.Nimvise ijambo Perezida yavuze jyewe bintera ubwoba. Abazi gusesengura twumvise ibyo yavuze.Ngaho ni mukomeze mutubeshye natwe tubabeshye ko twabyemeye.Mbega Rwanda waragowe!!!!

hitamo yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Bravo Padri.
Twese tugiye kukureberaho no gukurikiza ibyo wigisha.
Inzika n’urwango ntacyo bimaze.
Imana iguhe imigisha myinshi!

Tatiana yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka