Padiri Ubald avuga ko gukira bijyana no kwemera ko Imana ishoboye byose
Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gusengera abarwayi bagakira, ku wa 19/01/2014 yasengeye abarwayi batandukanye bahuriye muri Paruwasi ya Kirehe.
Padiri Ubald yatangaje ko abantu kugira ngo bakire bagomba kwemera ko Imana ariyo ishobora byose,akaba avuga ko utaza ngo ukire indwara mu gihe waba utemera ko Imana ariyo ishobora byose.
Mu gitambo cya misa yaturiye muri Paruwasi ya Kirehe, Padiri Ubald yakijije n’abarwayi batandukanye nkuko bo ubwabo babitangagamo ubuhamya.

Padiri Ubald avuga ko yabaye padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri aho yari yarahungiye mu Burundi, mu mwaka w’1984 yagarutse mu Rwanda kwigisha inkuru nziza y’Imana kuko ngo yabonaga ibintu bikomeza gukomera mu gihugu cy’u Rwanda.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka w’1994 yamusanze mu Rwanda akigisha ubutumwa. Yaje kugira amahirwe arayirokoka ariko ntiyagira amahirwe yo kurokokana n’umuryango we.

Kubera iyi ngabire yo gusengera abarwayi bagakira, Padiri Ubald amaze kumenywa cyane n’abantu basengera mu madini atandukanye.
Aho bizwi ko ari bujye gusengera hakoranira imbaga y’abantu baturutse imihanda yose baje kumva ubutumwa abagezaho ndetse baje ngo abasengere ku bw’uburwayi bafite bakaba kuri iki cyumweru hari imbaga y’abantu hamwe n’abaturutse mu bihugu byo hanze mu rwego rwo kugira ngo babasengere.

Ubwo Jenoside yabaga yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu ari naho avuka na nyuma ya Jenoside akaba yarakomeje gukorera muri iyi Perefegitura muri paruwasi ya Mushaka aho yagiye afasha abantu mu bikorwa bitandukanye birimo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
lmama iyo uyizeye ntacyo idashoboye kwizera kurarema.
Good iyo watowe nayo irakuyobora kandi
ikigaragaza.