Padiri Incimatata yatorewe kuba igisonga cya Munsenyeri wa Diyosezi ya Kibungo

Nyuma yuko diyosezi gatorika ya Kibungo iboneye umushumba mushya mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize wa 2013, Mgr Kambanda Antoine , yashyizeho igisonga cye (umwungirije) mu rwego rwo kuzuza inzego za Kiliziya muri diyosezi zitari zuzuye.

Padiri Incimatata Oreste wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda niwe watorewe kuba igisonga cy’umushumba wa Diyosezi Gatorika Kibungo.

Mu ijambo rye kuri uyu wa 01/06/2014 ubwo yerekwaga abakiristu bo muri Paroisse Cathedral ya Kibungo, Incimatata yavuze ko ashima cyane Mgr Kambanda wamutoye ngo amubere igisonga anamushimira ko yamwemereye kuzakora iyo mirimo ari no gukora ubutumwa bwe muri Paroisse ya Rwamagana.

Yakomeje avuga ko yari afite inyota yo gukora ubutumwa bwa Gisaseridoti muri Paroisse kuko nyuma yuko ahawe ubusaseridoti mu myaka hafi 35 amaze imyaka itanu yonyine ariyo yakoze nka Padiri wa Paroisse.

Padiri Incimatata wagizwe igisonga cya munsenyeri wa Kibungo.
Padiri Incimatata wagizwe igisonga cya munsenyeri wa Kibungo.

Padiri Incimatata Oreste yari amaze imyaka 18 ari umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda aza guhindurirwa imirimo ajyanwa muri diyosezi ya Rwamagana muri uyu mwaka ari naho azakomereza ubutumwa bwe afatanije no kuba igisonga cya Munsenyeri.

Umushumba wa diyosezi Gatorika ya Kibungo, Mgr Antoine Kambanda, yerekana uwo yatoye kumubera igisonga, yavuze ko mu gihe amaze ashinzwe imirimo yo kuyobora diyosezi ya Kibungo ashishikajwe no kuzuza inzego zari zituzuye kugirango yuzuze neza ubutumwa yashinzwe.

Asobanura inshingano z’igisonga cya Munsenyeri, Mgr Kambanda Antoine yavuze ko ari urwego rwa Kiriziya akaba aba amwungirije, amufasha ndetse akamubera aho atari.

Mgr Kambanda Antoine umushumba wa Diyosezi gatorika ya Kibungo.
Mgr Kambanda Antoine umushumba wa Diyosezi gatorika ya Kibungo.

Abakiristu bari mu misa ya kabili ari nayo yerekaniwemo uwatowe kuba igisonga cya munsenyeri bagaragaje ibyishimo maze bakomeza gushima Imana ikomeje kubaha abayobozi.

Diyosezi Gatorika ya Kibungo yabonye umushumba nyuma yuko imyaka itatu itagira munsenyeri uyiyobora yihariye kuko wasangaga yabaga imufatanije n’indi diyosezi kuko hari hataratorwa uyiyobora wo gusimbura uwari weguye kuri uwo mwanya ariwe Bahujimihigo Kizito.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka