PSF izagira uruhare mu kwita izina ingagi
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rutangaza ko ruzagira uruhare rugaragara mu bikorwa ngarukamwaka byo kwita izina abana b’ingagi.
PSF yatangiye gufatanya na Leta kwitegura iyo sabukuru izizihizwa muri Nzeri uyu mwaka, aho bagomba gutangira kurarika abantu b’ingeri zinyuranye bava hirya no hino ku isi, na za kampanyi zo kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda.

Abana b’ingagi 19 barimo impanga, ngo nibo bazitwa amazina tariki 2 Nzeri 2016, mu muhango uteganijwe kwakira abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku isi n’abandi bantu bakomeye barenga 100 n’abaturage baturutse mu Rwanda no mu karere bagera ku bihumbi 20.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 4 Mata 2016, PSF ifatanije n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), yashimiye Leta y’u Rwanda kuba igenda iyegurira ibikorwa bitandukanye by’iterambere, birimo icyo kwita izina abana b’ingagi.
Umuyobozi wungirije w’ishami rya PSF rishinzwe ubukerarugendo n’amahoteli, Francine Havugimana, yagize ati “Nk’abikorera tuzagera aho tugira ibi bikorwa ibyacu, tukabitegura twenyine ijana ku ijana; twishimiye ko Leta yacu yaduhaye urwo ruhare; gusa icyo irimo kudukorera ni ukudutumirira abanyamahanga.”
“Nk’amahoteli turitegura kumenyekanisha ibyo “Kwita izina”, ku buryo n’abazajya basura u Rwanda bazanywe n’ibindi bagomba kubimenya bakabyitabira”, nk’uko Francine Havugimana yakomeje kubitangaza.
Umuyobozi w’ubukerarugendo muri RDB, Kariza Belise yakomeje atangaza ko “Kwita izina”, bihesha u Rwanda ishema mu mahanga nk’igihugu cyitaye ku binyabuzima birimo kuzimira ku isi, no gusangiza amahanga ubunararibonye mu guteza imbere ubukerarugendo burambye.
PSF na RDB batangaza ko imyiteguro yo “kwita izina” ibaye hakiri kare kugira ngo ntihazagire ikibasoba, haba mu gutegura ibikorerwa mu Rwanda bizajyanwa mu imurikagurisha rihabera, hamwe no gutumira abantu benshi kandi bakomeye bazaba baje kureba inyubako zigezweho zakira inama mpuzamahanga. Izi zirimo iya “Convention Center”.
Leta kandi ngo irashaka kongera umubare w’amafaranga aturuka mu “Kwita izina”. Mu mwaka wa 2014 havuyemo amadolari angana na miliyoni 304 USD; arazamuka agera ku madolari 318 mu mwaka ushize wa 2015.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|