Obama arasabwa kudasura Tanzania kuko Perezida Kikwete ashinjwa gushyigikira abajenosideri
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika basabye Perezida Barack Obama kudasura igihugu cya Tanzaniya, niba umukuru wacyo Jakaya Kikwete ativuguruje kubera ibyo yasabye ko u Rwanda rwashyikirana n’umutwe wa FDLR.
Leta y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe ahuza akanerengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje gusaba Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete kwisubiraho ku byo yasabye Perezida Kagame, ngo ashyikirane na FDLR irimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida w’umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeje ko Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete na Leta ayobora, bashyigikiye mu buryo bweruye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 29/5/2013, umuyobozi wa Ibuka yagize ati: “Biragaragara ko Perezida Jakaya Kikwete akorana n’uriya mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, mu gihe yaciye ukubiri n’ibyemezo by’umuryango mpuzamahanga uvuga ko uriya mutwe ukwiye kurwanywa no kwamaganwa”.
Icyakora ngo ntibyatunguranye kuko IBUKA ivuga ko ifite amakuru y’uko abarwanyi ba FDLR bakorera imyitzo muri Tanzania, ndetse ko hari n’inyandiko zikwirakwizwa muri icyo gihugu, zikangurira abaturage kwanga Abatutsi, kandi Leta ya Tanzania ntigire uruhare mu kubyamagana.
Amashyirahamwe ya bamwe mu Banyarwanda batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yo amaze kwandikira Perezida w’icyo gihugu, Barack Obama amusaba kudasura Tanzania mu rugendo ateganya kugirira ku mugabane w’Afurika mu kwezi gutaha, niba Perezida Kikwete ativuguruje kubera ibyo yavuze.
Alice Umutoni ushinzwe imibereho myiza muri amwe mu mashyirahamwe y’abarokotse Jenoside aba muri Amerika, yatangarije radio Isango Star ko bandikiye Perezida Obama, bamusaba kotsa igitutu Perezida Kikwete, kugirango yisubireho ndetse anasabe imbabazi z’uko “yatanze igitekerezo gishyigikira Interahamwe”.
Si Abanyarwanda baba muri Amerika gusa bandikiye Perezida Obama kubera igitekerezo cya Kikwete, kuko Amashyirahamwe y’abanyeshuri n’abari abanyeshuri barokotse Jenoside AERG na GAERG, amaze gukwirakwiza inyandiko mu miryango mpuzamahanga, ayisaba kudashyigikira igiterezo cya Perezida wa Tanzania.
IBUKA yo inafite impungenge z’uko umutwe w’ingabo zidasanzwe witezweho kurwanya abahungabanya umutekano muri Kongo, utazarwanya FDLR, kuko uwo mutwe w’ingabo urimo ingabo za Tanzania ndetse n’uzaziyobora akaba ari umujenerari ukomoka muri icyo gihugu.
Perezida Jakaya Kikwete yasabye mugenzi we Perezida Paul Kagame gushyikirana na FDLR, mu nama yari iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, ku cyumweru tariki 26/5/2013 yahuje abakuru b’ibihugu bituranye na Kongo Kinshasa hamwe n’ibyemeye koherezayo umutwe w’ingabo udasanzwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
birashoboka cyane ko atari yateguriwe ijambo maze akabura icyo avuga akakihimbira mu rwego rwo kwikura mu isoni. naho aramutse yarabiteguye akabitekerezaho, yaba ari perezida ugarukiriza amaso ye ku mutonzi w’izuru, ndavuga kutareba kure.
yemwe Kikwete nabashyigikire azabona ingaruka bidatinze gushyigikira urwango nkaho ari Umushinga. Umunsi batemanye
muri Tanzania azahita abyumvaneza ngo what goes around comes around ni ukubyamaganira kure niba ashaka kuba igikoresho cyabatifuriza amahoro n’ iterambere u Rwanda rugenda rugeraho, Abanyarwanda nibakomeze biteze imbere basubiza amaso inyuma basesengure neza impinduka, zigaragara mu gihugu cyacu ubundi twime amatwi abavuga ibidusubiza inyuma n’aho abavuga bazavuga kandi batavuze byaba bisobanuye ko ntacyo turi cyo ntanigikorwa abarwanya abandi bahoraho iteka ryose ubwo rero nababwiriki.gusa dusabwa kureba kure kuko urebye ukuntu ababazungu batifuza ko hari igihugu cy’Africa giterimbere bakifashisha abanyafurika bagahirika ubutegetsi ngo barashaka Demokarasi bikarangira basenye nibyo bari bariyubakiye bakabura byose nibyo kwitondera.
Nta mishyikirano n’abicanyi twagira..ngo batazongera se bakatwica kubera iki? oyaaa!! ntibikunda kabisa.
Ariko kikwete uyu abona u Rda ari insina ngufi kuburyo rwashyikirana na FDLR kweri aka ni agasuzuguro gakabije cyane..ibi ntawabyemera.
ntabwo dushaka ko abanyatanzania binjira mu buzima bwabanyarwanda nuko urwanda rukemura ibibazokuko i ibihugu byitadukanye
ndetse namateke yacu araatandukanye so baduhe amahoro ...tuzi ako dukemura ibibazo ndetse ntawabujije fdlr gutahanibatahe uwakoze ibyaha abihanirwe ..