Nzahaha: Abanyamadini bemeza ko “Ndi Umunyarwanda” ari inzira nziza yo kubaka igihugu
Amatorero n’amadini akorera mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yiyemeje gukorera hamwe ndetse agakora ibiterane byigirwamo ijambo ry’Imana n’ibiganiro bitandukanye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Kuri uyu wa 19/01/2015, nabwo abaturage bo mu matorero n’amadini akorera muri uyu murenge arimo Kiliziya Gatulika, itorero ADEPR ndetse n’itorero Methodiste Libre mu Rwanda bari mu giterane cyo gushima no guhimbaza Imana bishimira aho ibagejeje mu iterambere.
Nyuma y’icyo giterane, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha Nyirangendahimana Mathilde yavuze ko inyigisho za Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ziri kugenda zitanga umusaruro kuko zuzuzanya n’amadini atandukanye yo muri aka karere ka Rusizi mu kumvisha Abanyarwanda isano bafitanye.
Nyirangendahimana avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge ngo bashimira amadini n’amatorero yose ku ruhare bagize mu gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Usibye kuba iyo gahunda yarahinduye imyumvire y’Abanyarwanda mu buryo butandukanye hagamijwe kungera kubahuza bamwe mu baturage bitabiriye iki giterane barimo Uzamukunda Sifa na Manishimwe Vedaste bavuga ko ngo byagize akamaro cyane, kuko byatumye abakoze Jenoside batinyuka gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Mugwaneza Jean Bosco we avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yuzuzanya n’ubutumwa bw’ijambo ry’Imana bahabwa mu matorero babarizwamo kuko ngo ishishikariza abantu gukundana no gusaba imbabazi.
Ngo asanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiye gukomeza kwigishwa abantu bose ndetse ibiterane nk’ibi bihuza amatorero bigahoraho mu rwego rwo kuyisobanukirwa kuko hari abayifata uko itari.
Muri iki giterane hatanzwe inkunga zitandukanye ziganjemo ibiribwa, amafaranga n’ibindi byo gufasha abatishoboye.
Mu mwaka ushize iki giterane cyakuye benshi ahakomeye aho abantu benshi bakuwe mu manegeka bagasakarirwa amazu yabo ku nkunga y’abacyitabira; ni muri rurwo rwego bizeye ko umusaruro uvuye muri iki nawo uzagira icyo ukora gifatika.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gahunda ya Ndi umunyrwanda ni gahunda nziza cyane kandi igihe abanyarwanda bose bo mu nzego zose bazaba bayitabiriye u rwanada ruzatera imbere
ndi umunyarwanda niyo gisubizo gihamye mu bumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bashyize imbere