Nyuma yo kwiyunga, bagiye gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere

Muri paruwasi ya Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza, hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababahemukiye biyunze hanyuma bibumbira mu isinda ‘Twunze Ubumwe’, none bahawe inkunga ya miliyoni 26 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Kuri paruwasi ya Nyamiyaga, abarokotse Jenoside n'ababahemukiye bibumbiye mu itsinda Twunze Ubumwe
Kuri paruwasi ya Nyamiyaga, abarokotse Jenoside n’ababahemukiye bibumbiye mu itsinda Twunze Ubumwe

Iyi nkunga izagurwamo amatungo yo kororera hamwe, azatuma badatandukana nyuma y’inyigisho zo mu gihe cy’umwaka bahawe, zikarangira bamwe basabye imbabazi abandi bazitanze, nk’uko bivugwa na padiri mukuru wa paruwasi ya Nyamiyaga, Lambert Iraguha.

Agira ati “N’abagize itsinda bose uko ari 120, twibajije uko abantu bazabana nyuma yo gusaba no gutanga imbabazi. Twifuje rero guhurira ku bworozi bw’amatungo magufi ari yo amafi, ingurube, inkwavu n’ihene, dukora umushinga none twawuboneye umuterankunga; Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge”.

Izo miliyoni 26 zizavamo n’inka 10 zizaza ziyongera kuri ebyiri bari barahawe mbere. Izi nka zizagenda zihererekanywa n’abanyamuryango mu buryo bw’inka y’akaguru, bivuze ko uyifite izajya imubyarira, agasigarana inyana hanyuma imbyeyi akayiha mugenzi we utahiwe.

Abagize itsinda ‘Twunze Ubumwe’ batangira urugendo rwo gusaba imbabazi no kuzitanga bari 500, harimo 350 bagize uruhare muri Jenoside. 120 ni bo babashije kurangiza inyigisho bahawe mu gihe cy’umwaka, hanyuma 30 basaba imbabazi babikuye ku mutima, bagenzi babo 90 na bo barazibaha.

Aba 120 bibumbiye mu itsinda ‘Twunze Ubumwe’ bagenda bashishikariza n’abaturanyi babo kwitabira inyigisho z’isanamitima kuko babonye byabagiriye akamaro.

Itsinda rya kabiri ubu rimaze amezi atatu ritangijwe, rimaze kugeramo ababarirwa muri 250, kandi na bo bagenda bazana bagenzi babo.

Josette Mukangirinshuti, nyuma y’amezi atatu atangiye urugendo rwo kubabarira ubu ngo yumva yarakize.

Agira ati “Narakize rwose, ndumva n’icyunamo nikiza nzajya ku rwibutso. Ubundi sinahajyaga kuko nahageraga nkagwa. Imana yo mu ijuru ndayishima kuko narabohotse”.

Ubundi ngo yahuraga n’abamwiciye abe akumva adashaka no kubegera, ariko ubungubu barahura bagasuhuzanya bakanahoberana.

Nyuma yo kwibumbira hamwe biyemeje kororera hamwe
Nyuma yo kwibumbira hamwe biyemeje kororera hamwe

Yungamo ati “Mana yanjye! Bankundiye n’aho bari muri gereza bajya basenga Imana bagasaba imbabazi kuko barahemutse. Ariko noneho twarababohoye. Uzi kubabarira umuntu utanamureba? Uzi guhendahenda umuntu ukajya kumwishakira ngo azaze umuhe imbabazi akabanza agatinya? Ariko noneho baraje”.

Biteganyijwe ko nyuma y’iki cyiciro cya kabiri, icya gatatu kizaba kigizwe n’abana b’abagize aya matsinda yombi, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’itsinda ‘Twunze Ubumwe’, Marie Grace Nyiraraba.

Ati “Turashaka kwinjizamo abana, bakaza bagahabwa za nyigisho, na bo bakamenya ukuri ku byabaye, bagakura bazi icyo bagomba kwirinda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka