Nyuma y’imyaka 22 bavoma ibiziba bahawe amazi meza

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Nyagisozi muri Nyaruguru barishimira ko babonye amazi meza, nyuma y’imyaka 22 bavoma ibiziba.

Hari kuri uyu wa Gatanu 06 Gicurasi, ubwo Croix-Rouge y’u Rwanda yabashyikirizaga ivomo yabubakiye inizihiza umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge.

Abaturage bavuga ko iri vomo ribakuye kure bakizeza kuzaribungabunga.
Abaturage bavuga ko iri vomo ribakuye kure bakizeza kuzaribungabunga.

Mukabahizi Claudine, umwe mu bahatuye, avuga ko kubona amazi meza byabagoraga, bakavoma ibiziba, bikaviramo bamwe indwara ziterwa n’isuku nke.

Ati ”Wasangaga turwaragurika cyane bitewe no kunnywa amazi mabi, mbese ugasanga n’isuku mu ngo zacu igerwa ku mashyi kubera kutabona amazi.”

Aba baturage kandi bavuga ko bazakora ibishoboka byose bagafata neza ivomo bahawe, kuko rije bari barikeneye.

Uwitwa Niyomugabo Jean Bosco agira ati ”Iri vomo tugomba kurifata neza kuko ni iryacu.

Nitwe tuzi imvune twagiraga, none urumva ko nta muntu waryangiza tumureba.”

Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dri Nzigiye Bernard, na we ahamya ko aba baturage badashobora kwangiza amazi bahawe, kuko ngo bazakomeza kujya basurwa n’abakorerabushake ba Croix-Rouge ndetse n’inzego z’ubuyobozi.

Ati ”Ntabwo abaturage basenya ibikorwa remezo nka biriya, abayobozi b’inzego z’ibanze babareba. Ubwo babaisenye abayobozi na bo baba batsinzwe kuko bafite amabwiriza yo gukura abo bayobora mu bukene.”

Iri vomo ryubatswe muri uyu Mudugudu wa Nyamiyaga rimaze amezi ane abaturage batangiye kurivomaho.

Uretse iri vomo kandi, Croix-Rouge y’u Rwanda yanafashije abaturage bo mu mirenge ikoreramo kwibumbira mu matsinda, iboroza amatungo magufi n’amaremare, ndetse banatera amashyamba agamije kurwanya isuri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka