Nyuma y’imyaka 21 mu mashyamba, 150 batashye mu Rwanda

Abanyarwanda 150 biganjemo abagore n’abana batashye mu Rwanda bavuye mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa bahunga ibibazo by’intambara.

Aho bavuye mu bice bya Masisi, Rutshuru na Walikale ahitwa Ikoba, Abanyarwanda batashye bavuga ko bari mu buhunzi kubera kutamenya amakuru y’impamo ku bibera mu Rwanda kubera ko babeshywaga ko abatashye bicwa.

Abanyarwanda batahutse ubwo bari bageze ku mupaka.
Abanyarwanda batahutse ubwo bari bageze ku mupaka.

Mazimpaziki Jacqueline, umubyeyi w’abana bane watashye iwabo ahitwa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, avuga ko aho avuye Ibeweru muri Masisi hafi ya Mweso yari ahamaze imyaka 21 kubera kutamenya ukuri, akavuga ko Abanyarwanda bakiri mu buhunzi bakiri benshi.

Nubwo abenshi mu batashye batifuza kwemeza ko batashye kubera integer nkeya za FDLR muri iyi minsi, kFDLR yakuwe mu birindiro byayo n’inyeshyamba za Cheka kuva tariki ya 22Ugushyingo 2015 mu bice bya Rusamambo, Buleusa, Bukumbirwa, Miriki na Kirambo.

Maniriho Winiflida, uvuye Kiyeye muri Bwito, we yemeza ko batashye kubera gutinya umutekano muke kuko hahungiye abarwanyi ba FDLR benshi n’impunzi zabo kubera imirwano n’ingabo za Congo n’inyeshyamba za Mai Mai.

Yagize ati “Kiyeye aho twari dusanzwe, hari hasanzwe abarwanyi ba FDLR n’abagore babo, gusa ubwo imirwano yatangiye muri Walikale twabonye abarwanyi benshi n’imiryango yabo idusanga aho twari turi duhita twitahira mu Rwanda dutinya ko intambara yakwaduka.”

Abanyarwanda batashye babanza gupimwa Ebola bakigera ku mupaka.
Abanyarwanda batashye babanza gupimwa Ebola bakigera ku mupaka.

Kamanzi Straton, Umuyobozi w’Inkambi ya Nkamira yakira impunzi by’agateganyo, avuga ko Abanyarwanda bakiriye buzuza ibihumbi 2,932 by’Abanyarwanda batashye bavuye mu Burasirazuba bwa Kongo muri uyu mwaka.

Kamanzi avuga ko iyo Abanyarwanda batashye bafashwa kujya mu miryango yabo bahawe ubufasha buzabamaza amezi atatu, bagahabwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Akomeza avuga ko hari abo bituma bahura n’ikibazo cy’abahunguka bagasubira Kongo kugira bazagaruke bahabwe ubufasha ariko ngo barafatwa.

Ibitekerezo   ( 1 )

ikaze mu gihugu cyababyaye nubundi bari baratinze

gasekurume yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka