Nyuma y’iminsi itatu yaragwiriwe n’umwobo, umurambo we wavanywemo

Mu ijoro rya tariki ya mbere rishyira iya kabiri uku kwezi nibwo umurambo w’umugabo witwa Muzigura Damascene wagwiriwe n’umusarani yacukuraga muri College de l’Espoir wa kuwemo maze uhita ujyanwa ku bitaro bya polisi ku Kacyiru.

Uyu mugabo yagwiriwe n’umusarani ubwo yarimo awucukura tariki 29/11/2011mu ishuri college de l’espoir, riherereye i Gasogi mu kagari ka Cyaruzingi, Umurenge wa Ndera akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iminsi itatu ibikorwa bigamije kumukuramo bitaragira icyo bigeraho, hitabajwe ubuyobozi bw’akarere maze bwohereza imashini yabashije kumugeza imusozi. nk’ uko yabitangaje.

Umuyobozi w’ishuri College de l’Espoir, Bihunda Robert,yagize ati: “Tingatinga yatugezeho ejo saa tanu n’iminota 20 z’ijoro, saa saba na 58 ni bwo imashini yageze ku murambo uhita ujyanwa ku bitaro bya polisi ku kacyiru”.

Bihunda akomeza avuga ko gukura nyakwigendera mu mwobo byaruhanyije cyane bitewe n’uko uyu mwobo wakomezaga uriduka. Umusarani wari k’uruhande bashakaga kuwuyoboramo nawo waraturitse maze birivanga.

Uwizeyimana Placidia, umugore wa Muzigura, ashimira abafashije kugirango umurambo w’umugabo we ubashe kugera imusozi, cyane cyane ingabo z’igihugu na polisi bahabaye kuva impanuka yaba. Avuga ariko ko iyo imashini iboneka kare umugabo we yashoboraga kudapfa.

Yagize ati: “birashoboka ko atari gupfa iyo ibi bintu bya kizungu biza kuba bitwegereye”.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka