Nyuma y’icyumweru yitabye Imana, Bihira Yuvenali yarashyinguwe
Bihira Yuvenali wari uzwi nk’umwe mu bantu bafite amafaranga menshi mu mujyi wa Butare yitabye Imana tariki 24/03/2013, i Burayi aho yari yaragiye kwivuriza. Ku itariki 01/04/2013 ni ho yashyinguwe.
Nk’uko abo bari baziranye babivuze, Bihira yari umuntu wakundaga umurimo. Kandi koko ntiyari kubasha kugera ku bikorwa yagezeho iyo aba adakunda umurimo.
Muri uko gukunda umurimo kwe, ngo hari umugani yakundaga guca agira ati “Agatutu ko ku zuru karuta ubwicariro bwo mu ntege”. Bivuga ngo uwicaye akazana itutu mu ntege aba adakunda umurimo, aba ari umunebwe kandi ntacyo ageraho; arutwa n’ugira agatutu ko kuzuru gaturuka ku gukora.Uku gukunda umurimo kandi ngo yabitoje n’abana be.

Bihira kandi ngo yakundaga gusenga, agakunda ukuri, akagira isuku kandi agakunda abantu. Abo yafashije kwiga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanabashyingira ngo si bakeya.
Mu gihe cyo gushyingura uyu musaza witabye Imana atari akuze cyane, kuko imyaka 65 atari myinshi cyane, katederari ya Butare yari yuzuye. Ibi bigaragaza ko yari afite inshuti nyinshi.
Bihira Yuvenali yavutse mu w’1948, asize umugore n’abana 9, harimo abahungu n’abakobwa, ndetse n’abuzukuru 11. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Joyeuse Marie Claire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije umuryango wa Bihira. Njye nari muziho kumenya gukora no gucunga umutungo we neza. Kumwicira akazi byari bigoye ku bamuzi kuko umutima we wabaga akenshi awerekeje ku bikorwa bye! Yakoraga nk’umuhinde muri business ze!
Umuryango wihangane.
twihanganishije Umuryango wa BIHIRA, abo asize batere ikirenge mucye kandi nta shiti kuko turabazi. Gusa namushimiye ko yareze abana be akabatoza ubupfura n’umurava ureke abandi bakira abana bagahinduka nk’abasazi ugendeye kubyo bakora.
Nshuti turabihanganishijeeeeeeee!!!!!
Ariko kugenda usize amateka meza ntako bisa. umusaza Bihira ndumva abantu bamuvuga neza nibyiza kandi niko twese twagombye kunyura muri passage( isi) Ahasigaye Imana imuhe iruhuko ridashira kandi tumwigireho umuco mwiza.
Umusaza wacu Bihira icyo muziho nuko yari umusaza wubaha buri muntu uwariwe wese,akagusuhuza agakuramo ingofero akunama kandi wenda ungana nabana abyaye,Imana imuhe iruhuko ridashira,kandi nabasigaye IMANA ibahe umutima wokwihanga.
Umuryango wa Bihira wihangane twe iyi si ni icumbi ntituzayibamo akaramata. Imana imuhe iruhuko ridashira kd abo asigiye umurage mwiza wo gukunda umurimo bazawukomeze ntibazaryanire mu byo muzehe abasigiye.