Nyaruguru hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza
Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bw’iyemeje gushyiraho ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Muri iyi gahunda, buri wa kabiri wa nyuma w’ukwezi abagize Komite Nyobozi, inzego z’umutekano n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bazajya bafatanya gukemura ibibazo mu nteko rusange y’abaturage.
Guverneri Munyantwali yafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Nyaruguru gukemura ibibazo by’abaturage dore ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye iyi gahunda ishyirwaho nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yabigarutseho.
Mu bibazo bisaga 20 byacyemuwe ibindi bigahabwa umurongo byari byiganjemo ibibazo by’amasambu.
Guverneri Munyantwali yashimye iyi gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza anasaba abayobozi kuyinoza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yanifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kibeho gutaha ibyumba by’amashuri bine byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12.
Igikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyaruguru cyitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, abayobozi batandukanye mu karere ka Nyaruguru ndetse n’abaturage muri rusange.
Ferdinand Muneza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|