Nyaruguru: Sinumvayabo yiyemeje kuba bandebereho
Sinumvayabo Valens utuye mu murenge wa Kibeho avuga ko atarajya mu matsinda y’abagabo n’abagore bahabwa ibiganiro na RWAMREC ngo yari umuntu wananiranye ahora arwana n’umugore yaramubujije amahoro ariko ubu yiyemeje kuba intangarugero akaba “Bandebereho”.
Ati: “Njye nari umuntu wakoreraga amafaranga nk’ibihumbi 100 nkabinywera umunsi umwe, nataha ngataha nkubita umugore nkamuraza hanze. Induru yaravugaga mu mudugudu ntuyemo bose bagahurura baza iwanjye kuko ari jye jyenyine nari narananiranye”.
Sinumvayabo avuga ko iyo myitwarire mibi yose yayikomoraga ku bagabo bagenzi be bamubwiraga ko ngo umugabo utaha kare aba ari inganzwa, ko ndetse ngo aba yararozwe.
Niyindeba Francine, umugore wa Sinumvayabo nawe yemeza ko mbere yo guhabwa inyigisho, umugabo we ngo yatahaga amukubita, kandi ko ngo atahahaga mu rugo. Uyu mugore avuga ko mu rugo bari bugarijwe n’ubukene ko ndetse n’inzu babagamo ngo yari igiye kubagwaho nyamara umugabo we ari umwubatsi.
Nyuma y’inyigisho zitangirwa mu matsinda n’umushinga RWAMREC Mencare+,nubu ngo urugo rwa Sinumvayabo na Niyindeba rurangwamo amahoro, kandi ngo umugabo yarahindutse ku buryo ngo asigaye ari ikitegererezo mu mudugudu atuyemo.
Sinumvayabo ati “ubu ndi umugabo usigaye uhinga mbere y’abandi, nijye utanga mitiweri mbere y’abandi, inzu yanjye nayiteye sima, mfite imitungo nta kintu nagiraga, mbese ubu abandi nijye bareberaho ibikorwa by’iterambere”.

Umugore we Niyindeba nawe ati: “yarahindutse bigaragara, singikubitwa kandi amfasha imirimo mu rugo, kugeza n’aho asigaye akarabya abana akanabaryamisha kandi mbere ntiyari no kubitinyuka. Ikindi kandi ubu twiyemeje ko tugiye kugura inka, kandi amafaranga turi kuyegeranya tuzayigura vuba”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage Nireberaho Angelique avuga ko ibiganiro bitangwa n’uyu mushinga wa RWAMREC ngo byatanze umusaruro mu ngo z’abaturage kuko ibibazo by’ihohoterwa mu ngo ngo byagabanutse.
Uyu muyobozi avuga ko aho bikigaragara bituruka ku muco ndetse n’imyumvire ya bamwe mu bagabo banga kugira icyo bakora mu ngo zabo, banga ko bagenzi babo babaseka ko abagore babo babaroze.
Gusa uyu muyobozi akavuga ko buhorobuhoro iyo myumvire nayo izaranduka. Ati: “turakomeza kwigisha kandi dufatanyije n’abamaze guhinduka twizeye ko n’abandi bazahinduka iyo myumvire ikaranduka”.
Icyiciro cya mbere cy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko bahabwa inyigisho n’umushinga RWAMREC binyuze mu matsinda gishojwe hahuguwe abagore 144, abagabo 144, ndetse n’urubyiruko rw’abakobwa 120 n’urw’abahungu 120, mu mirenge ya Kibeho, Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge uyu mushinga ukoreramo.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
dore kimwe mu byakagombye kuranga intore, gukora neza ukabera abandi urugero , ukubaka igihugu cyawe aho gutegeza ngo igihugu kikubak
wooooow, ibi nibyo kwih agaciro no kwigira, ukumvako mbere na mbere hari icyo ugomba guha igihugu aho kuba hari cyo igihugu kikigomba, uyu rwose abe urugero kuri benshi
intonganya mu miryango nizo soko y’ubukene aho usanga ababyeyi bashyira hamwe ngo bashake icyabateza imbere