Nyaruguru: Minisiteri y’Urubyiruko yizeje impfubyi zirera kuzazihora hafi
Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi irizeza abana b’impfubyi birera bo mu karere ka Nyaruguru ko izakomeza kubaba hafi mu bibazo bahura nabyo byo kubura ababyeyi babaha uburere n’ubundi bufasha bw’ibanze.
Minisitiri Philbert Nsengimana yabibemereye kuri uyu wa Gatanu, ubwo we n’abakozi ba Minisiteri ayoboye bakoraga urugendo muri aka karere gaherereye mu ntara y’Amajyepfo, mu rwego rwo gusura aba bana basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Nsengimanayabijeje ko bazabahora hafi anabasaba kujya baharanira icyabateza imbere, ati: “Inzozi zanjye ni uko mwaba abantu b’abagabo. Mwumve ko mufite n’abayobozi bababa hafi, igihe mufite ikibazo mujye mutwegera”.
Izi mfubyi kandi zasabwe gukoresha neza nkunga zahawe y’amafaranga ibihumbi 750, kugira ngo izagire icyo ibamarira.
Umwe muri aba bana birera witwa Mutuyimana Boniface, yavuze ko afite icyizere ko inkunga bahawe hari icyo izabamarira.
Ati: “Mu by’ukuri baravuga ngo n’agato kava ku iguye. Hari ahantu duhera hari n’aho tugomba kugera, icyo twizeye ni uko tuzayibyaza umusaruro mu bushobozi buhari”.
Izo mfubyi za Jenoside zigera kuri 25 harimo babiri biga muri Kaminuza n’abandi 10 barangije amashuri yisumbuye naho 13 basigaye bakiga amashuli makuru.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|