Nyaruguru: Les Onze du dimanche yahembye ibimina bya MUSA
Kuwa 12 Nzeli 2015, ikipe ”Les Onze du Dimanche” yahembye ibimina 3 byahize ibindi mu bwisungane mu kwivuza muri Nyaruguru.
Les onze du dimanche ni ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarabigize umwuga yo mu karere ka Muhanga. Nyuma y’urugendo yakoreye mu karere ka Nyaruguru kuwa 12 Nzeli uyu mwaka, bashyikirije ibihembo ibimina 3 babaye ibya mbere mu kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza mbere y’ibindi.
Ibihembo byatanzwe ni amafaranga, aho ikimina cya mbere cyahawe 40000frw, icya kabiri35000frw naho icya gatatu gihabwa 25000frw.

Ntivuguruzwa Severin, perezida w’iyi kipe avuga ko uretse ubusabane no kunanura umubiri bakora siporo, ngo bitabira ndetse bagashishikariza abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Avuga ko mu myaka yashize aka karere kakunze kuza mu myanya ya nyuma muri MUSA (mutuelle de sante), ariko ubu kakaba kaza muya mbere ku buryo abaturage bakwiye kubishimirwa.
Avuga ko guhemba abitwaye neza bituma n’abandi bagira ishyaka.
Baranyeretse Francois, umuyobozi w’ikimina cyabaye icya mbere uyu mwaka, avuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2015, umwaka w ‘ubwisungane mu kwivuza 2014-2015 utararangira bari baramaze gutanga imisanzu y‘undi mwaka.

Avuga ko ikimina ayoboye cyatangiye gifite abanyamuryango 25, ubu kikaba kimaze kurenza 100 kubera imikorere myiza. Yishimira igihembo yahawe na Les onze du Dimanche kuko ngo bizatuma barushaho kongera imbaraga muri iyo gahunda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko yatunguwe no kubona ikipe nkiriya y’abatarabigize umwuga itekereza igikorwa nkicyo giha abaturage imbaraga zo gukurikiza gahunda za Leta.
Meya Habitegeko avuga ko ibimina byatumye abatanga ubwisungane mu kwivuza biyongera kandi bakabikorera ku gihe, ku buryo gushimira abitwaye neza ari ubutumwa bwiza ku bandi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri RUBURIKINYA kabisa. Mukomereze aho
Les Onze tupa ndani...uri intwari uri ingenzi ishyaka ugira rizwi na Bose uri ikirangirire