Nyaruguru: Imbwa zatezaga umutekano muke zarishwe

Imbwa zatezaga umutekano muke mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatanu zahawe imiti izica.

Ni igikorwa cyakozwe n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye na Polisi ikorera muri aka karere.

Imbwa zose z'inzererezi ziricwa
Imbwa zose z’inzererezi ziricwa

Izi mbwa zishwe nyuma y’aho hagaragariye ikibazo cy’imbwa zirirwa zizerera ku gasozi zikarya amatungo y’abaturage ndetse n’abantu.

Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubuvuzio bw’amatungo Donatien Twagiramungu avuga ko nyuma yo kubona ko izo mbwa ziteza umutekano muke mu baturage hafashwe umwanzuro wo kuzishakira umuti wica, hanyuma bakazitega.

Twagiramungu avuga ko muri uyu murenge wa Nyagisozi imbwa ziherutse kurya abana babiri ndetse bakaba baranagiye kuvurirwa mu bitaro bya Munini.

Uretse muri uyu murenge kandi ngo imbwa zanariye abandi bana babiri mu murenge wa Cyahinda ndetse n’uwa Ruramba.

Mu gutega izi mbwa hifashihswa umuti witwa “Striquinine”, utangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, bakawutega mu nyama.

Twagiramungu avuga ko uyu muti wica vuba, bityo ngo akaba mpamvu bajya kuwutega ku gasozi kure y’ingo mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu wahegera akaba yawukoraho ukamuhitana.

Ati:”Uyu muti ni mubi cyane umuntu wawegera na we wamuhitana niyo mpamvu tujya gutegera kure y’ingo”.

Imbwa zamaze gupfa zikusanyirizwa hamwe zikajya guhambwa
Imbwa zamaze gupfa zikusanyirizwa hamwe zikajya guhambwa

Yongeraho ko gutegera kure y’ingo ngo ari ukugirango imbwa zicwa zibe ari zazindi z’inzererezi zitagira bene zo,hirindwa ko imbwa y’umuturage yororewe mu rugo nayo yabigenderamo.

Ati:”Imbwa dutega ni iz’inzererezi zitagira ba nyirazo. Ariko n’ubwo umuturage yaba ayitunze ariko yarananiwe kuyizirika, nayo ishobora kubigenderamo ikaba yapfa, kuko ubusanzwe imbwa zigomba kororerwa mu rugo zikazirikwa”.

Ku ikubitiro mu murenge wa Nyagisozi hatezwe imbwa zo mu tugari twa Nkakwa na Mwoya, hicwa imbwa 14, gusa iki gikorwa kikaba kigomba gukomereza mu mirenge ya Cyahinda, Kibeho na Ruramba, kuko ngo naho bene izi mbwa ziteza umutekano mucye zihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIBYO KOKO MUKOMEZE MUSHAKISHE AHWIZOMBWA ZIRI HOSE ZICWE MURAKOZE

TUYISHIMIRE OLIVIER yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

ntibavuga guhamba imbwa. imbwa iramanikwa

bbbbbbbbbbbbbbb yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Mutabare n’uduce tw’umujyi wa Kigali

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka