Nyaruguru: Gukora ingengo y’imari y’urugo bibarinda gusesagura

Bamwe baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kumenya gutegura ingengo y’imari y’ingo zabo bibarinda gusesagura.

Aba baturage bahawe inyigisho ku gutegura ingengo y’imari n’umushinga USAID Ejo heza, bavuga ko nyuma yo kwigishwa iri somo byagabanyije ubukene mu ngo zabo, kuko ngo mbere batarabyiga bakoreshaga nabi umutungo bigatuma bahora mu bukene.

Abagize amatsinda bahamya ko bamenye gutegura ingengo y'imari y'ingo zabo.
Abagize amatsinda bahamya ko bamenye gutegura ingengo y’imari y’ingo zabo.

Babitangaje ku wa 18 Werurwe 2016 ubwo umushinga USAID Ejo heza wasozaga ibikorwa byawo muri ako karere.

Nyiramugisha Velarie, wo mu Murenge wa Cyahinda, avuga ko iri somo ryamwigishije gutegura ubuzima bw’umuryango we, agendeye ku byo yinjiza mu mwaka ndetse n’ibyo aba azakenera muri uwo mwaka.

Agira ati ”Niba nizigama amafaranga 1000 mu cyumweru, ubwo ntangira guteganya umunyu nzakenera, isabune, umwambaro, amakayi y’abana n’ibindi, ubwo buzima nkabutegura kandi ugasanga biturinda kugira umwenda w’urugo”.

Nyiramigisha avuga ko gutegura ingengo y'imari y'urugo byabakuye mu bukene.
Nyiramigisha avuga ko gutegura ingengo y’imari y’urugo byabakuye mu bukene.

Jyambere Laurien, Umukozi wa Global Communities ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya USAID Ejo heza mu Rwanda, avuga ko isomo ryo gutegura ingengo y’imari y’umuryango abaturage bari barikeneye, kuko ngo byagaragaraga ko abaturage bakora ibikorwa byinshi bitanga umusaruro nyamara ngo ugasanga babipfusha ubusa, bagahora bataka ubukene.

Jyambere ariko, avuga ko kugira ngo umuturage akore ingengo y’imari y’urugo rwe bimusaba kubanza kumenya umutungo afite, hanyuma akamenya n’ibyo akeneye, bityo bikamufasha kumenya uko azigama.

Ati ”Ubundi kugira ngo umuntu azigame, cyangwa akorane n’ibigo by’imari bisaba kuba azi umutungo afite, ntabwo wazigama utazi ibyo winjiza, ibyo uzakenera,… Kugira ngo rero ubigereho bisaba ko ukora ingengo y’imari”.

Jyambere Laurien asaba abagize amatsinda kuyasigasira ntazasenyuke.
Jyambere Laurien asaba abagize amatsinda kuyasigasira ntazasenyuke.

Abaturage bakoranye n’uyu mushinga kuva mu mwaka wa 2011, bawushimira amasomo wabahaye, ariko cyane cyane bagashimira gahuunda yo kubakangurira kuba mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bahamya ko yabakuye mu bukene.

Umushinga USAID Ejoheza ariko wibutsa aba baturage ko nubwo bashimira intambwe bamaze kugeraho, bakwiye gusigasigasira ibyagezweho kugira ngo batazasubira inyuma mu gihe umushinga uzaba utagihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko abayobozi bajya bamanuka bakegera abaturage nkuko Nyakubahwa perezida wa repuburika y’urwanda adahwema kubaha urugero rwiza. kuko akenshi abayobozibamwe baherukana baje kwaka amajwi ubundi hehe nokongera kubabona

Uwiragiye marc yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka