Nyaruguru: Batangiranye 2015 ingamba nshya
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize wa 2014, kandi bakavuga ko uwa 2015 bawutangiranye gahunda nshya zo gukora bashishikaye kugirango barusheho kwiteza imbere.
Aba baturage bavuga ko umwaka wa 2014 wababereye uw’iterambere ahenshi mu giturage ubu ngo hakaba harageze amazi meza ndetse n’amashanyarazi. Bavuga kandi ko ngo n’iminsi mikuru isoza umwaka yagenze neza, abafite ibyo barya bakaba ngo barabiriye mu mahoro n’umutekano.
Kankindi Grace utuye mu mudugudu wa Mpinga akagari ka Nyanza mu murenge wa Ngera, avuga ko mu mwaka ushize wa 2014, ngo ubuyobozi bwafashije abaturage kwiteza imbere muri gahunda zinyuranye, ku buryo ngo wagiye kurangira iwabo ikitwa imirire mibi kitakiharangwa.
Ati: “Yewe umwaka ushize Leta yatwitayeho, ifasha abakene kubona inkunga z’ingoboka, abatari boroye yaraboroje, ubu ikitwa bwaki iwacu ntikikiharangwa, yabaye umugani ni ukuyibaririza”.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2014 abaturage bari banezerewe, abafite ibyo barya bakabirya mu mutekano, ku buryo ngo nta muntu wigeze asagarira undi.
Ati “iminsi mikuru yari mizima rwose abafite ibyo barya babiriye mu mutekano, nta rugomo rwigeze rurangwa iwacu kwa kundi abantu bamara kunywa agatama bagasahinda ntabyigeze biba iwacu”.
Kankindi kandi avuga ko uyu mwaka wa 2015 ngo abaturage bose bashishikariye gukora, cyane cyane ngo bakarushaho kongera umusaruro bahingira igihe kandi ngo bagakoresha amafumbi.
By’umwihariko kuri Kankindi we ngo yiyemeje ko uyu mwaka uzajya kugera hagati yaramaze kwigereza umuriro w’amashanyarazi mu rugo iwe, kuko ngo awegereye.
Ati: “Uretse ko wenda umuntu ashobora gupanga gahunda ntizigende uko yazipanze, ubundi numvaga ngomba kugeza amatara iwanjye kuko ntayo ndabona kandi ipoto ishinze ku muryango. Numva bimbabaje rwose ntabwo umwaka uzajya kugera hagati ntarabikora”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko muri rusange umwaka ushize wa 2014 wabaye mwiza ku batuye akarere ka Nyaruguru, kandi ko ngo bawushoje neza.

Uyu muyobozi kandi nawe asaba abaturage kurushaho gukora kugirango umusaruro wabonetse mu mwaka ushize bazawukube inshuro nyinshi.
Ati: “Icyo nsaba abaturage ni ugukora rwose bivuye inyuma, umusaruro twagize ni mwiza mu mwaka ushize, ariko dukeneye kuwukuba kenshi. Ikindi ni uko abaturage bakwiye gukorera ku mihigo bahereye mu ngo zabo buri rugo rukagira umuhigo warwo”.
Ikindi uyu muyobozi asaba abaturage ni ukurushaho kubungabunga umutekano, bakarara amarondo kandi bagakomeza gukurikirana amakuru y’abantu binjira mu midugudu batazwi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru kandi burasaba abaturage b’aka karere ko muri uyu mwaka wa 2015 barushaho kunoza isuku, haba ku mubiri, ku myambaro ndetse no mungo zabo.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bihe ingamba kandi bazaziigure maze iterambere rikomeze kwiyongera muri nyaruguru