Nyaruguru: Ba rwiyemezamirimo barinubira gutinda kwishyurwa

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko hari igihe Akarere kica amasezerano baba bagiranye kagatinda kubishyura.

Ubwo bagiranaga ibikaniro n’Akarere ku wa 24 Ukuboza kugira ngo bakagezeho ingorane bahura nazo mu gihe batinze kwishyurwa, babwiye Kigali Today ko akenshi bagirana amasezerano n’Akarere cyane mu bikorwa by’ubwubatsi, ariko ngo Akarere kagatinda kubishyura.

Ba rwiyemezamirimo basaba Akarere kujya kubahiriza amasezerano baba bagiranye
Ba rwiyemezamirimo basaba Akarere kujya kubahiriza amasezerano baba bagiranye

Shyaka Jean Paul rwiyemezamirimo mu bwubatsi avuga ko uku kitishyurwa ku gihe bigira ingaruka haba ku bikorwa byakorwaga na rwiyemezamirimo, ndetse no kuri rwiyemezamirimo nyirizina.

Ati:”Rimwe na rimwe iyo rwiyemezamirimo atishyuwe ku gihe usanga nk’ibikorwa yakoraga bidindiye, ugasanga na rwiyemezamirimo ubwe ahindutse bihemu, ndetse rimwe na rimwe bikanamuviramo guterezwa ibye cyamunara kuko akenshi tuba dukoresha amafaranga ya banki”.

Bavuga kandi ko ingaruka zikomeye cyane zigera ku muturage uba warakoreye rwiyemezamirimo ategereje gumbwa, hanyuma ngo rwiyemezamirimo atakwishyurwa bikaviramo na wa muturage kutishyurwa.

Nsengiyumva yizeza ba rwiyemezamirimo ko ukwezi kwa mbere kuzasiga abatarishyurwa bishyuwe
Nsengiyumva yizeza ba rwiyemezamirimo ko ukwezi kwa mbere kuzasiga abatarishyurwa bishyuwe

Shyaka akomeza agira ati:” Umuturage hari igihe aza akicara iwawe akakubwira ko azahava ari uko umwishyuye, bikaba ikibazo kumusobanurira ko nta mafaranga uri bumuhe kandi yaragukoreye. Waba ufite agatungo ukakagurisha kugirango ukunde umwishyure”.

N’ubwo aba ba rwiyemezamirimo bavuga ibi ariko, akarere nako ntigahakana ko hari abatarishyurwa kandi bararangije ibikorwa bakoraga, ariko nanone ngo harimo nab a rwiyemezamirimo bica amasezerano baba basinyanye n’akarere, bikadindiza imirimo yakorwaga bityo no kwishyura bikadindira bityo.

Naho ku batarishyurwa bo, umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyaruguru Innocent Nsengiyumva avuga ko byatewe ahanini n’uko akarere katangaga amasoko kizeye kubona amafaranga azava mu baterankunga, ariko ngo hakabaho igihe atinda kuboneka.

Shyaka avuga ko iyo rwiyemezamirimo atinze kwishyurwa bigira ingaruka ku bantu benshi
Shyaka avuga ko iyo rwiyemezamirimo atinze kwishyurwa bigira ingaruka ku bantu benshi

Ati:”Ibikorwa byinshi ba rwiyemezamirimo badufasha iba ari imishinga imyinshi ifite abaterankunga. Hakabaho rero ubwo igihe twari twizeye kubonera amafaranga ataricyo tuyaboneye, bityo kwishyura bikadindira bityo”.

Akarere kizeza ba rwiyemezamirimo ko hashyizweho itsinda rigiye gusuzuma ibikorwa byakozwe, hanyuma ryazamara gutanga raporo y’uburyo byakozwe akarere kakabona kwishyura ba rwiyemezamirimo babikoze bitarenze ukwezi kwa Mutarama umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka