Nyaruguru: Ba Gitifu b’Utugari bashyikirijwe telefoni Perezida yabemereye

Kuri uyu wa kane Abanyamabanga Nshingwabikorwa 72 b’Utugari tugize Akarere ka Nyaruguru bashyikirijwe telefoni ngendanwa bemerewe na Perezida Paul Kagame.

Telefoni bahawe ni izo mu bwoko bwa smartphone, SAMSUNG GALAXY J1 ace.
Nyuma yo guhabwa izi telefoni, aba bayobozi bavuze ko banejejwe no kuba Perezida Kagame ari umugabo uhagarara ku ijambo rye, maze imvugo ye ikaba ingiro.

Mukamfizi Regine nyuma yo guhabwa telefoni bamwereka uko ikora
Mukamfizi Regine nyuma yo guhabwa telefoni bamwereka uko ikora

Mukamfizi Regine uyobora Akagari ka Kiyonza mu murenge wa Ngoma yabwiye Kigali Today ati:”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni umugabo rwose. Imvugo ye niyo ngiro”.

Bakomeza bavuga ko izi telefoni bahawe bagiye kuzikoresha neza kandi ko zizabafasha mu kunoza akazi kabo kurusha mbere.

Venuste Habineza, Gitifu w’Akagari ka Uwumusebeya mu murenge wa Ruheru ati“Ubu tugiye kujya dutanga raporo zuzuye, zirimo amafoto n’ibindi byose. Ikindi ni uko tugize uburyo bwo kubasha guhurira n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo tuzajya twungurana ibitekerezo” .

Mayor Habitegeko ashyikiriza telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari
Mayor Habitegeko ashyikiriza telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari

Icyakora aba bayobozi bavuze ko izi telefoni zikenera umuriro mwinshi, nyamara ngo hakaba hakiri Utugari tutarageramo umuriro w’amashanyarazi, kuburyo ngo hari igihe kuzibonera umuriro bizajya bibagora.

Kuri iki kibazo ariko ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu tugari hose, ku buryo ngo aho utaragera bibagora igihe gito ubundi bigakemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye aba bayobozi gukoresha izi telefoni mu kunoza akazi kabo neza, kugirango bereke Perezida wa Repubulika wazibahaye ko atazibahereye ubusa.

Mayor Habitegeko ashyikiriza telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari
Mayor Habitegeko ashyikiriza telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari

Ati:”Icyo tubasaba ni uko bazikoresha neza zigatanga umusaruro kuko uwazibahaye nicyo yashakaga. Ntabwo rero bagomba kugenda ngo bazitabe nka rya taranto, ahubwo bagomba kuzikoresha”.

Izi telefoni bahawe zifite agaciro k’amafaranga 112.000 y’u Rwanda, buri imwe, bakaba bazihawe ziri kumwe n’ibyangombwa byazo byose.

Nyuma yo kuzihabwa kandi hanabayeho kubanza guhugurwa ku mikoreshereze yazo, mu rwego rwo kubafasha kuzazikoresha neza.

Charles RUZINDANA.

Ibitekerezo   ( 3 )

1) uvuga abarimu;
ni hehe handi atanga inguzanyo kuri kuri 11%? ARIKO MWAGIYE MWIGA KUNYURWA NIBWO MUBONYE!

2)ivuga imikorere ya Nyaruguru,
ntimutungurwe ni uko wasanga ariwe wokamwe niyo migirire, aho gutanga umusanzu ngo tuyigire nziza kurusha uko twayisanze.

3)ba gitifu murumve,
Murwane ishyaka izo telefone muzibyaze umusaruro.
Communication yanyu ibe SMART, muheshe ishema uwazibahaye.

kikongo yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

ngo ntibayongeza abarimu?ibiberamurwanda nukugirango mumwimikekubwami kandi muzabyicuza

bbc yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Izigiye mubanyamitwe bi nyaruguru zipfuye ubusa kabisa. Hariya naho nahantu habubuytobozi, niho hambere hirukanwe abakozi benshi mu rwaanda, niho hambere haba udutSiko ivangura nogutonesha mu rwanda, ninaho hambere habaho bimwe bita gukora mumwanya wundi byagateganyo/ACTING aho ariho hari benshi babikoramo kandi akabariho hari umuntu ubikoze igihe kirekire mu rwanda ndumva agiye kurenza imyaka itanu. Gusa uriyango yabamo umumeya nuko ubugufi bwiwe butuma ntakizere yigirira arikunanzang.... ariko byaramucanze tu. NGAYO NGUKO

POPONI yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka