Nyaruguru: Akarere karasaba ubuvugizi ku nyongeramusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabakorera ubuvugizi ku kibazo cy’ibura ry’ishwagara muri ako karere.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 bwagaragaje ko Akarere ka Nyaruguru kari mu turere dukennye cyane. Ubu bukene ahanini bwari bushingiye ku butaka busharira aho umuturage atapfa guhinga adafumbiye ngo agire icyo asarura.

N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ntibwatereye iyo bwagerageje gushaka ibyatuma ubu bukene bugabanuka, hitabwa kuri gahunda ya girinka, ubutaka bushakirwa inyongeramusaruro, ariko hanibandwa ku bihingwa nk’icyayi na kawa biberanye n’ubwo butaka busharira.

Ubutaka bwa Nyaruguru buberanye n'icyayi kubera ko busharira.
Ubutaka bwa Nyaruguru buberanye n’icyayi kubera ko busharira.

N’ubwo ishwagara ari kimwe mu byifashishwa mu kugabanya ubusharire bw’ubutaka kugira ngo abaturage babone uko beza, kuyigeza mu Karere ka Nyaruguru ngo bikomereye abahinzi, dore ko ituruka kure mu Karere ka Rusizi.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasuraga Akarere ka Nyaruguru akitabira inama ya komite mpuzabikorwa y’ako karere, Habitegeko Francois, umuyobozi w’ako karere yamugaragarije ko ikibazo cy’ishwagara gikwiye gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati “Dufite ikibazo Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ikibazo cy’ishwagara. Nk’uko nabivuze ubutaka bw’akarere kacu burasharira, bugasaba inyongeramusaruro kugira ngo bubashe gutanga umusaruro, aha rero tukifuza ko kuri nkunganire itangwa, ishwagara nayo yarebwaho mu Karere kacu ka Nyaruguru”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yasabye ubuvugizi bwo koroherezwa kubona ishwagara.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yasabye ubuvugizi bwo koroherezwa kubona ishwagara.

Minisitiri Kaboneka yemereye aka karere ko icyo kibazo cy’ibura ry’ishwagara kizashyikirizwa inzego zigishinzwe kugira ngo abahinzi babashe kongera umusaruro.

Ati “No mu gihe Perezida wa Repubulika aza ino, icyo kibazo barakimubajije, ndumva igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa, icyo nakwemerera abaturage ba Nyaruguru ni uko ngiye kuvugana n’inzego bireba noneho tukareba ukuntu twabyihutisha bigashyirwa mu bikorwa”.

Minisitiri Kaboneka (iburyo) yijeje Akarere ka Nyaruguru ubuvugizi.
Minisitiri Kaboneka (iburyo) yijeje Akarere ka Nyaruguru ubuvugizi.

Ikindi kibazo cyagaragajwe n‘ubuyobozi bw’akarere ni icy’imihanda mitoya ivana umusaruro mu mirima y’icyayi iwujyana ku nganda. Aha naho Minisitiri Kaboneka yemerera ubuyobozi bw’akarere kuzagishyikiriza inzego kireba.

Abaturabe na bo bahawe umwanya babaza ibibazo, ibyibanzweho ni iby’abagiye bamburwa na ba rwiyemezamirimo cyangwa abatinze kwishyurwa, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bizakurikiranwa bakishyurwa, banagirwa inama ko bajya bakorana na ba rwiyemezamirimo bagendeye ku masezerano yanditse, ariko n’akarere kakajya kishyura rwiyemezamirimo kabanje gasuzuma niba abaturage barishyuwe.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka