Nyaruguru: Abakozi b’akarere basobanuriwe itegeko rishya ribagenga mu kazi
Abakozi b’akarere ka Nyaruguru kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, basobanuriwe itegeko rishya ribagenga mu mirimo yabo ya buri munsi.
Mu mahugurwa yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2015, abakozi bibukijwe uko bagomba kwitwara mu kazi kabo ka buri munsi, ariko cyane cyane bagaha igihe agaciro mu rwego rwo kunoza neza akazi bakora.

Umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imicungire y’abakozi Eugenie Kayitesi yibukije abakozi b’akarere ko bakwiye gukora baharanira ko serivisi batanga zishimwa n’abazihabwa.
Yabibukije kandi ko gucunga neza umutungo wa leta ari inshingano ikomeye umukozi wese agomba kubahiriza. Yasabye kandi abakozi kugira ibanga ry’akazi, bakirinda kuvuga ibirebana n’akazi mu gihe bari hanze yako.
Yagize ati “Ntabwo ari ngombwa ko ibintu byose byo ku kazi cyangwa se birebana nako tubivugira aho tubonye. Kandi nimvuga ko tujya tubikora ntihagire uvuga ko mbeshya.”

Aba bakozi bavuze ko gusobanurirwa aya mabwiriza byongeye kubafasha kuzirikana ku nshingano zabo za buri munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko francois yavuze ko impamvu yo kwibutsa no kuganira kuri aya mabwiriza ngo ari uko hari igihe abakozi bagaragara nk’aho nta bumenyi bayafiteho.
Uyu muyobozi yasabye abakozi ko kugirango aya mabwiriza bayubahirize kandi bumve atabaremereye, ari uko bakwiye kugira ikinyabupfura.
Ati “Igihatse byose muri aya mabwiriza ni ikinyabupfura .Niyo yonyine izadufasha kubahiriza aya mabwiriza kandi ntaturemerere.”
Yabasabye kandi guharanira kuzuza inshingano zabo batagombeye ko ababayobora bahora bazibibutsa.
Aba bakozi kandi bibukijwe ko kutubahiriza aya mabwiriza nabyo bifite ibihano bibihana, gusa bibutswa ko icy’ingenzi atari uguhana, ahubwo ari uguharanira kuyubahiriza.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umukozi wese agomba kumenya amategeko amugenga ntarenganywe akagira aho arenganurirwa iyo yahuye n’iki kibazo
ko numva bataganiriye Ku mpamvu yatumye Nyaruguru isubira inyuma mu Mihigo? gusubira inyuma imyanya 9 ni ikintu kibi gikwiye kuganirwaho no gufatira ingamba.
ibi by’abakozi b’Akarere ka Nyaruguru birasobanutse. Gusa birasaba kubishyira mu bikorwa.