Nyaruguru: Abakozi 6 birukanwe mu kazi ndetse barimo no gukurikiranwa na Polisi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko bwahagaritse abakozi 6 bakora mu nzego zinyuranye kubera kwitwara nabi mu kazi bari bashinzwe.
Mu bahagaritswe ku kazi harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Katabarwa Richard, n’ushinzwe imiturire n’ubutaka muri uyu murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, Rumanzi Isaac, na Veterineri w’uyu murenge, Veterineri w’Umurenge wa Ngoma ndetse n’Umucungamutungo w’Umurenge wa Kivu.

Bose ngo birukanwe bazira amakosa anyuranye arimo gucunga nabi umutungo wa Leta, kwigabiza amashyamba ya Leta nta burenganzira babifitiye, gushyira mu bikorwa nabi gahunda ya Girinka baka abaturage amafaranga, kunyereza amafaranga agenewe gufasha abaturage, ndetse no kwiyandarika mu baturage bashinzwe kuyobora.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko aba bayobozi bose ngo bari barihanangirijwe inshuro nyinshi nk’uko biteganywa n’itegeko, ariko ngo bikaza kugaragara ko batisubiraho, ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubahagarika.
Ati "Twagiye tubihaniza inshuro nyinshi ndetse tukanabasaba ibisobanuro ku makosa yabaga yagaragaye ariko bigaragara ko byananiranye kwisubiraho.”
Avuga kandi ko hari n’abandi benshi akarere gateganya guhagarika barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, na bo bakaba bashinjwa amakosa arimo kwaka abaturage ruswa muri gahunda ya Girinka ndetse na gahunda za VUP.
Habitegeko kandi agira abayobozi bose inama yo kwitwara neza imbere y’abo bayobora, bakaba indakemwa kandi bagakorana umurava.
Ati "Birababaje kuba hari abakozi cyane cyane begereye abaturage, aho kugirango babafashe gutera imbere ahubwo bakaba intandaro yo kubasubiza inyuma.Umukozi nk’uwo rero ntidushobora kumwihanganira, ntabwo dushobora kureka umuntu ngo agende atobange gahunda za leta. Ubutumwa nabaha rero ni ukuba inyangamugayo, bagakorana umurava akazi kabo, nanababwira ko uzagwa mu ikosa iryo ari ryo ryose nta mbabazi na mba azagirirwa.”
Muri aba bakozi uko ari 6 bamaze guhabwa impapuro zibahagarika ku kazi, 2 ni bo bafunze, naho abandi polisi iracyabakoraho iperereza.
Iyirukanwa ry’aba bakozi rije rikurikira abandi bakozi 2 bakoraga muri serivisi y’ibikorwa remezo ku rwego rw’akarere, na bo birukanwe ku kazi mu mpera z’umwaka ushize.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo Mayor abo badindiza iterambere ry’abaturage babangamira imigendekere myiza ya gahunda za Leta byaba byiza bagiye bahagarikwa hakiri kare. Nk’ubu ndabona baratinze kuburyo umuntu ashobora kwibaza niba ntacyuho kizagaragara mubyateganyijwe mu mihigo y’uyu mwaka.
iyo udatanze umusaruro ugomba ureka abashoboye bagakomeza, bakoze neza kubirukana kuko badindiza abaturage