Nyaruguru: Abafatanyabikorwa b’akarere bahamagariye ko ingingo y’i 101 ivugururwa
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru babwiye abagize inteko ishinga amategeko ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze kugeza abanyarwanda ku iterambere.
Nyuma yo gusobanurirwa neza itegeko nshinga mu biganro byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2015, abafatanyabikorwa bahawe umwanya bavuga ibyo bagenderaho basaba ko iyo ngingo yavugururwa n’uburyo bumva byakorwa.

Bavuga ko kuva aho Perezida Kagame atangiye kuyobora u Rwanda, iterambere ryiyongereye mu gihugu,ariko cyane cyane ngo akaba yarafashije abaturage kuva mu bukene.
Bashingiye ku iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho by’umwihariko abatuye mu karere ka Nyaruguru, bumva nta cyatuma Perezida Kagame akomeza kuyobora kugira ngo iryo terambere rikomeze ryiyongere.
Senateri Jeanne d’Arc Mukakalisa uyoboye itsinda ry’abasenateri baganiriye n’aba bafatanyabikorwa, yavuze ko ibitekerezo byabo byakiriwe kuko ngo nabo bari mu bari banditse basaba ko iyo ngingo yavugururwa.

Yongeyeho ko bizagezwa kuri komisiyo ya politiki muri sena, hanyuma ngo iyi komisiyo ikazabyigaho ikurikije ibyo aba bafatananyiborwa kimwe n’abandi bose batanze ibitekerezo byabo bifuje.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|