Nyarugenge: Umusore yatawe muri yombi azira gutera icyuma mugenzi we

Vianney Maniraguha w’imyaka 19 yatawe muri yombi kuwa kabiri tariki 19/06/2012 azira gutera icyuma mugenzi webakorana muri resitora witwa Elisa Habimana mu karere ka Nyarugenge.

Habimana w’imyaka 21 yahise ajyana kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) naho ukekwaho gukora ayo mahano ahita atabwa muri yombi akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu gihe iperereza rigikomeza.

Urugomo nk’urwo kandi rwagaragaye mu karere ka Gicumbi ubwo abantu bataramenyekana bateye mu rugo rwa Faustin Twajemahoro bakomeretsa umugore we mu maso bakoresheje icyuma; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Umugore yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Manyagiro kugira ngo avurwe ibikomekomere yatewe n’abo bagizi ba nabi. Polisi y’igihugu iracyashakisha abakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa cya kinyamaswa.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, supt. Theos Badege, asobanura ko kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bikurura ibyaha. Ati: “Abantu bakwiye kumva ko kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga byangiza ubuzima bwabo kandi bikabangamira n’abantu babana nabo muri sosiyete muri rusange.”

Polisi y’igihugu yahagarukiye kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zibujijwe kuko ari byo ntandaro z’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka