Nyarugenge: FPR-Inkotanyi yatoye komite ngenzuzi
Mu matora y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge yabaye tariki 17/03/2012, Nkusi Charles, umuyobozi w’umudugudu w’Ingenzi mu Kiyovu, yatorewe kuyobora komite ngenzuzi y’uwo muryango. Yungirijwe na Kamuru Charles na Odette Uwantege.
Muri ayo matora yabereye mu cyumba cy’Ababikira giherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, hanatowe visi perezida wa FPR- Inkontanyi mu karere ka Nyarugenge ndetse n’abandi bo muri komite nyobozi.
Ku mwanya wa visi perezida hatowe Rutareka Alex. Abandi batowe bazunganira Emile Morale usanzwe ariwe Perezida wa komite yari isanzweho ni Mukantabana Puissance, Civile Fulgence na Uwanyana Farida.
Aya matora yamaze hafi igice cy’umunsi yakurikiraniwe hafi n’abakada bakuru (nk’uko babita muri uyu muryango) barimo Depute Madamu Mukabera Consolatha wari intumwa ya Leta muri aya matora, Masengesho Donatien (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge), Madamu Nyirahonora Theophila wahoze ayobora akarere ka Nyarugenge muri manda ishize n’abandi benshi basanzwe ari abanyamuryango b’iri shyaka rya FPR.
Nyuma y’amatora, abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bishimiye inyubako nziza uyu muryango uzajya ukoreramo iherereye Kivugiza; nk’uko byavuzwe kenshi n’abagiye bafata amagambo batandukanye barimo Solange Mukasonga, uhagarariye umuryango FPR muri Nyarugenge.
Tariki 17/03/2012, mu gihugu hose habaye amatora y’abahagarariye umuryango FPR-Inkontanyi ndetse na komite ngenzuzi ku rwego rw’akarere ku rwego rw’akarere.







Kalain-Patrick
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|