Nyarubaka: Ntibavuga rumwe ku mikoreshereze y’imodoka ya Koperative “dutabarane”
Abanyamuryango ba koperative dutabarane yo mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi baravuga ko batishimiye kuba imodoka baguze ngo ijye ibatabara mu gihe bagize ibyago byo gupfusha bagiye kujya bayishyura.
Mu mwaka wa 2012, abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi bakoze Koperative yo gutabarana maze bakusanya amafaranga ibihumbi bitatu kuri buri rugo bagura imodoka izajya ibafasha gutwara umurambo bawukura kwa muganga no kuwugeza ku irimbi.
Kuva icyo gihe umuturage wapfushaga ari muri koperative ntacyo yatangaga kugira ngo imodoka imutabare, ariko ubu amategeko yarahindutse imodoka yaguzwe n’umuntu uzajya ayishyura buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka itatu akazajya atabara abanyamuryango ari uko batanze amafaranga.
Nyamara bamwe mu banyamuryango ntibishimiye izo mpinduka bagakemanga imikoreshereze y’Imodoka yabo, kuko bavuga ko kuva mu kwezi kwa Kamena 2014 hari abagize ibyago byo gupfusha imodoka ntibatabare cyangwa ngo Koperative ibashumbushe indi.
Ibyo byatumye bamwe muri bo bahwihwisa ko yaburiwe irengero abandi bakavuga ko yagurishijwe n’abayobozi ba Koperative.

Perezida w’iyi Koperative, Uwihoreye Dan, atangaza ko imodoka yakoze impanuka ikamara igihe cy’amezi atatu idakora, ariko n’ubundi ngo ikaba yari itangiye kugira ibibazo byo kutinjiza mafaranga.
Nyuma yo kugirwa inama n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, bahisemo kuvugurura amategeko no guhindura imikoresherezwe y’iyo modoka, aho bayigurishije Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu cyo bise “ikodeshagurisha”, uwayiguze akazayishyura mu gihe cy’imyaka itatu ari nako akomeza ibikorwa byo gutabara ariko abo atabaye bakamwishyura.
Amategeko mashya avuga ko uzajya upfushiriza mu murenge imodoka izajya imutabara ku buntu, ariko uwaguye hanze y’Umurenge imutabare ari uko yishyuye. Kuvana umurambo i Kabgayi uwapfushije azajya atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8 naho mu bindi bitaro agatanga ibihumbi 20.
Bamwe banyamuryango ba Dutabarane ntibiyumvisha uburyo imodoka yabo igize ibibazo nyuma y’imyaka ibiri yonyine iguzwe, ikaba itanzwe itararangiza no kwishyura amafaranga angana na Miliyoni 5 yagurijwe na Sacco, ndetse ngo no gutanga andi mafaranga mu itabara bikaba bitazajya biborohera.
N’ubwo perezida wa Koperative atazi umubare w’abagize ibyago ntibatabarwe, aravuga ko koperative yiteguye kubishyura amafaranga bakoreshe atarenze ibihumbi 15. Yongera ho ko umwenda wa Sacco bari bashigajemo amafaranga angana na Miliyoni bazakomeza kuwishyura muyo uwayiguze azajya abishyura buhoro buhoro.
Imodoka ya Dutabarane yari yaguzwe miliyoni 12 mu rwego rwo kurinda abaturage kugurisha utwabo mu gihe bagize ibyago byo gupfusha. Ngo biteganyijwe ko nyuma y’imyaka itatu uwayiguze mu ikodeshagurisha amaze kuyegukana, abaturage bazasabwa andi mafaranga yo kongera kuyo azaba yarishyuye bakagura indi modoka nshyashya.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|