Nyanza: umuyoboke w’idini ry’abakusi yitabye Imana azira kwanga kwivuza
Mukanyandwi Rachel umwe mu bayoboke b’idini ry’Abakusi utuye mu mudugudu wa Nzuki mu kagali ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yanze kujya kwa muganga kubera imyemerere ye bimuviramo urupfu.
Uwo mubyeyi yabyariye mu rugo yanze kujya kwa muganga arava cyane bimuviramo gupfa; nk’uko Kayigambire Theophile, umuyobozi w’umurenge wa Mukingo yabitangaje tariki 2/05/2012
Yakomeje avuga ko ku bw’amahirwe umwana w’umuhungu yari atwite we yavanwe mu nda ya nyina akiri muzima. Nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga b’ibitaro bya Gitwe biherereye mu karere ka Ruhango yasubijwe se umubyara.
Kayigambire Theophile yabisobanuye atya: “ Uwo mwana ubu tuvugana ari mu maboko ya se aranywa amata nk’abandi bana”. Uyu muyobozi w’umurenge wa Mukingo avuga ko se w’uwo mwana yahoraga yihanangiriza umugore we kureka kugendana n’abo bakusi ariko akanga akamutera utwatsi kugeza ubwo arekeye iyo aramureka.
Kalisa Eugène utuye mu mudugudu wa Gakenyeri mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana ni umwe mu baturage uvuga ko afite icyo azi ku myizerere y’abakusi.
Avuga ko abakusi abazi muri ubu buryo: “Muri make ni abantu bakabya ukwemera mu bijyanye n’iyobokamana bakarenza urugero. Hari uwo nzi wigeze kurwara igisebe ingunguru yamukebye aba aho ngaho bakamubwira bati jya kwa muganga akanga ngo Imana izamukiza ariko nyuma yaje gupfa azize uburwayi ariko nabwo bufitanye isano no kutajya kwivuza kubera imyemerere yabo”.
Mu murenge wa Mukingo Nyakwigendera Mukanyandwi Rachel yaguyemo abayoboke b’idini ry’abakusi biganje mu tugali twa Nkomero na Kiruri akaba ari abantu bazwiho kutagira insengero no kutitabira gahunda za Leta zinyuranye; nk’uko umuyobozi w’uwo murenge abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bantu barimo gutesha IMANA agaciro ibiriho byose byaremwe n’Imana.niba bishoboka bafashwe bahabwa impuguro.
hivyo ni ujinga; mureke imyemerere nkiyo kuko iyaremye abavuzi ninayo yabaremye.