Nyanza: Yasambanyije umukobwa we ufite ibibazo byo mu mutwe amutera inda

Umugabo witwa Ntageza Vincent w’imyaka 50 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa wa Nyarubare mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yaratorotse nyuma yo guhohotera umukobwa we w’imyaka 18 y’amavuko ufite ibibazo byo mu mutwe akamutera inda.

Mushimiyimana Marie Rose wakorewe iryo hohoterwa avuga ko nyina umubyara yahukanye bagasigarana na se bibanira nk’umugabo n’umugore mu nzu.

Mu buhamya bwe akomeza avuga ko ibyo se yamukoreraga byasabwe n’umupfumu witwa Ngirumpatse Michel utuye mu karere ka Nyamagabe wamubwiye ko ibibazo byo mu mutwe umukobwe we yari afite byakizwa no kujya amusambanya kugira ngo amarozi bamuterereje akiri umwana azamuvemo.

Mu mwaka umwe babana nk’umugabo n’umugore, Mushimiyimana Marie Rose ntabwo yari yemerewe no kurenga urugo ajya mu baturanyi be kubasura nk’uko mu buhamya bwe bwo ku itariki ya 10/03/2012 yabitangaje.

Yagize ati “ Buri gihe cyose iyo papa yashakaga kugira aho ajya yasigaga ankingiraniye mu nzu kugira ngo ntagira abo njya gusura nkababwira ibyo tubamo”.

Iki kibazo cyamenyekanye ari uko bamwe mu baturanyi b’urwo rugo bahuruje nyina bakamubwira ko umukobwa we yasize afatwa nabi na se umubyara.

Urugo rwabereyemo ayo mahano
Urugo rwabereyemo ayo mahano

Uwizeyimana Consessa, nyina wa Mushimiyimana Marie Rose avuga ko yihutiye kuza kureba umukobwa we nk’uko abaturanyi bari babimusabye. Ngo hashije iminsi mike haje umuturanyi we kumusura ariko akubise amaso umukobwa we amubwira ko atwite.

Yabisobanuye atya: “Nyuma y’iminsi ibiri umukobwa wanjye nibwo namujyanye kwa muganga kumupimisha inda batanze igisubizo bambwira ko afite inda nkuru y’ameze 6”.

Ngo bombi bavuye kwa muganga basanze Ntageza Vincent yazinze ibye byose yagiye hanyuma babajije abana basubiza ko se yagiye atareba inyuma ahetse igikapu ku mugongo.

Yagize ati “Ku mugoroba w’umunsi agendaho nategereje ko agaruka ariko bigeza ubwo nsinzira mu gicuku ntarumva aza ngo akomange mukingurire”.

Abaturage b’urwo rugo ibyo byabereyemo basanga mu mudugudu wabo baragushije ishyano. Umwe mu baturanyi babo yagize ati “Njye narumiwe kuko gusambanya umwana ubyaye ni amarorerwa mu yandi kandi biteye ipfunwe kuri buri wese wabyumva”.

Uwo muturanyi wabo akomeza avuga ko bidasanzwe ko umubyeyi areba umwana w’umukobwa abyaye akamugirira irari ry’umubiri kugeza ubwo basambana.

Ngo n’ubwo yaba afite ubwiza burenze ubw’abandi bose nta mpamvu yo kugirira irari ry’ubusambanyi umukobwa ubyaye.

Nsabimana Seth, umuyobozi w’umudugudu wa Nyabubare wabereyemo iryo hohoterwa avuga ko kuva avutse ari ubwa mbere yari abonye iryo shyano kuri uwo musozi batuyeho.

Yagize ati: “Namenye amakuru bitinze ariko aho nyamenyeye mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’abaturage nyoboye nabyamaganiye kure ndetse mfata n’igihe cyo gusengera umudugudu wacu ”.

Ntageza Vincent yacitse ku itariki 23/ 02/2012 ariko kuva icyo gihe akomeje gushakishwa uruhindu nk’uko ubuyobozi bwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza bubivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntekereza ko atari byiza gukoresha ifoto y’uwahohotewe (victime) agaragara mu maso. Byari kuba bihagije kugaragaza gusa inda atwite ariko mu maso ntihagararagare cg se mugashyiraho akantu (editing)gatuma mu maso he hagaragara.Nk’ifoto mwakoresheje mutangira inkuru (ibanziriza iy’inzu) nta kibazo iteye. Iteye ikibazo ni iri ku mutwe w’inkuru. Soyons professionel, let us be as professional as we can. Murakoze

yanditse ku itariki ya: 12-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka