Nyanza: Yabyaye umwana w’umuhungu amwita Kagame Paul
Kubera ko akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umubyeyi witwa Mpinganzima Zayinabu utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yabyaye umwana w’umuhungu amwita Paul Kagame.
Mpinganzima avuga ko yahereye kera yifuza kubyara umwana w’umuhungu ariko abana babiri yabyaye mbere baje ari abakobwa. Ku rubyaro rwa gatatu tariki 01/02/2012 yabyaye umuhungu maze nyuma y’iminsi 15 amwita Kagame Paul.
Mpinganzima Zayinabu yifuza ko umwana we yagera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame kuko ari mu bayobozi afataho icyitegererezo mu kwihesha agaciro anagahesha igihugu cye ayoboye.
Mpinganzima avuga ko kuva yabyara uwo mwana w’umuhungu yumvise ashize agahinda kuko inzozi ze zari zibaye impamo akabyara umuhungu yashakaga kwita Paul Kagame.
Mpinganzima avuga ko icyemezo cyo kwita umwana we Paul Kagame yagifashe ubwo umukuru w’igihugu yajyaga mu karere ka Nyanza mu mpera za 2009 ariko kubera umubyigano w’abantu benshi bari baje kumureba agataha atamubonye.
Icyo gihe ngo abantu babyiganaga bamukubise inkokora mu nda bamujyana mu bitaro bya Nyanza basanga ntacyo umwana atwite yabaye. Nyuma y’iminsi mike yabyaye umwana w’umukobwa bituma abura uko amwita Paul Kagame.
Inzozi zo kubyara umwana w’umuhugu zaje kuba impamo tariki 01/02/2012 ubwo yibarukaga umwana w’umuhungu. Tariki 15/02/2012 umunsi wo kwita uwo mwana w’umuhungu izina abaturanyi ba Mpinganzima bamwise amazina menshi ajyanye n’umunsi we w’amavuko tariki 1/02/2012 bibukaho intwari z’u Rwanda.
Bamwe mu baturanyi be bagize bati “Umwana twamwise Manzi, Rudahingwa n’andi menshi ariko mu gutangaza amazina y’umwana we yahisemo kumwita Paul Kagame hiyongereyeho izina rya Manzi yiswe na se umubyara”.
Nubwo hari abaturage bamutera ubwoba bamubwira ko azafungwa kubera amazina y’umukuru w’igihugu Paul Kagame yise umuhungu we, Mpinganzima we abima amatwi akabasubiza ko nta rindi zina yamwita usibye Kagame Paul. Yakomeje agira ati “Uko ntahemukira umwana wanjye niko ntazahemukira Perezida Paul Kagame”.
Mpinganzima Zayinabu yavutse mu mwaka w’1978 ashakana na Kabwana Mariko uba mu ngabo z’u Rwanda muri Batayo ya 14 ikorera mu karere ka Ngororero. Bombi bafitanye abana batatu barimo uwo bise Paul Kagame babyaye tariki 1/02/2012. Batuye mu mudugudu wa Gatsinsino mu kagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Sha...hari abitwaga ngo HABYALIMANA JUVENAL...none bashatse uko bayahindura...uriya mwana ntakundwa n’iwabo kabisa!
Hhahahahahahahahahhahahahaah !!!!! ngo Kabwana Kagame Manzi Paul !!! aha byaba bisekeje kyaneeeee,ahubwo nagumane Kagame Manzi Paul,aya niyo mazina nge muhitiyemo.
kagame paul nicyitehererezo cy’AFRICA YOSE kandi iyo umubyeyi ahisemo izina ryumukuru w’igihugu nuko abona ibyiza adukorera. Paul Kagame oyeeeee.
abakobwa bo se mwabura mubita ayahe mazina ku bwa H.E??
Mukabita Angel n’ayandi.... na Angel ni umukobwa wa H.E
RERO NIMUBYARA N’IZO NKUMI MUJYE MUZITA ANGEL
Nanjye ni uko mbyara abakobwa gusa naho ubundi mbyaye umuhungu namwita Paul Kagame
Wasanga mu buhanuzi Paul Gitwaza yaravuze ko mu mwaka wa 2012 hazavuka abana 2 bakazateza igihugu imbere n’uwo mwana arimo kuko aramutse agiteje imbere kikaba paradis terrestre inzozi za nyina zaba zibaye impamo .
Iyo nkuru nayisomye ku gihe.com
Bravo kuri Kigalitoday yatwandikiye iyi nkuru
Uyu mwana mu gisilimu rero azitwa amazina ya se bageretseho na Kagame? Kabwana Kagame Manzi Paul? Uyu mwana atangiye ubuzima nabi nta kindi navuga