Nyanza : Uwarokotse Genocide yafunzwe amezi abiri abisabiwe na Padiri

Mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Genocide yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza, abahavukiye bibukiranyije ku mateka ya mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Musoni Charles na Rugero Paulin ni bamwe mu bagarutse ku mateka y’aka Karere ka Nyanza mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi.

Musoni Charles, yanenze cyane Abazungu kuko ahamya ko ari bo bazanye amacakubiri yagejeje kuri Genocide yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko abaturage b’akarere ka Nyanza bari bafite ubumwe, bakaba abantu bari bafite gahunda nziza y’imiyoborere ariko kugira ngo ubuyobozi bubi bwariho bushobore kwimakaza amacakubiri nkuko byari biri mu gihugu hose, mu kubatobera, ngo bazanye abimukira baturukaga mu gice by’amajyaruguru.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gutegura Genocide. Yavuze ko aba bimukira ari na bo bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Musoni yagize ati: "Mu bigo by’amashuri n’ibindi bya Leta hayoborwaga n’abazungu, kugira ngo nibajya kugenda bazasigemo abo bashaka".

Yakomeje agira ati: "Umututsi wize we, iyo atabaga umwarimu yabaga umugoronome, abafasha b’abaganga, n’indi mirimo iciriritse, ariko ntibyatubuzaga kwirwanaho tukiteza imbere."

Rugero Paulin nawe yashimangiye ko Nyanza yageze ubwo iturwa n’abimukira barimo Abazungu, Abarabu, Abatanzaniya n’abandi banyamahanga.

Avuga ko iNyanza hari abazungu b’incakura bari abacurabwenge babi, bagize uruhare mu gutegura Genocide kandi bari bafite imbaraga.

Rugero yakomeje avuga kandi ko uwabashaga kwiteza imbere wese yaba umuhutu yaba umututsi, yahitaga yitwa Umututsi. Ibi rero ngo byarifashishijwe cyane, bituma inzira zose zabagezaga ku iterambere zifungwa, maze abenshi bimukira iKigali gushakishayo ubuzima, ariko ngo amateka mabi yarabakurikiranye.

Yavuze ko bageze I Kigali nabwo bitaboroheye kuko we ubwe ari mu bafunzwe mu byitso. Ngo babajyanaga muri stade, bafungurwa bakabasubiza muri perefegitura babaga baraturutsemo.

Rugero yagize ati: "Batugejeje muri Stade Regional I Nyamirambo, baducamo amatsinda bakurije aho tuvuka, nuko batwuriza imodoka badusubiza iwacu".

Rugero yagarutse ku ruhare rw’abanyamadini mu gutegura Genocide yakorewe Abatutsi, agaragaza uburyo bakundishije Abanyarwanda Kikiziya Gatulika, ariko bikarangira bamwe banayihuzwe burundu.

Yagize ati: "Abazungu batubitsemo ubwoba badukundisha Kiliziya ku gahato, ariko bamwe byaje kutuviramo kuyanga.

Ati: "Abantu bahuzwe Kikiziya Gatulika, nanjye ndimo, kuko ubwo nari mfungiye I Nyanza mu byitso, batwigishije kuririmba ndetse bamwe tuba Abahereza.
Igihe kimwe twari mu misa nasabye igisabisho, maze nishyiriraho n’amagambo yanjye nihimbiye.

Ndavuga nti: dusabire abantu bafunze bose bitwa ibyisto by’inkotanyi. Mwimanyi utubabarire. Icyo gihe Padiri yarandebye, aranyitegereza, maze abwira umucungagereza ngo misa nirangira uyu munyururu mumuzane tumuhe penetensiya. Misa yararangiye, baramunshyira abwira Dirigiteri wa gereza ngo uyu munyururu mumushyire muri kasho amaremo amezi abiri. Kandi koko nafunzwe amezi abiri. Nuko nahuzwe Kiliziya, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi sindongera guhazwa, sinzanasubirayo".

Rugero yasabye abanyamadini kwigisha urukundo mu rubyiruko kuko ari bo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Mu Ntara y’amajyepfo mu Turere twa Nyanza na Ruhango kimwe no mu byahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare na Gikongoro, ni hamwe mu hantu hashegeshwe cyane na Genocide yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Nyanza, kuri ubu habarirwa inzibutso 12, ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Genocide basaga ibimbi 131.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka