Nyanza: Umuvuduko w’imyubakire y’ibiro by’Akarere wanyuze abadepite

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basuye Akarere ka Nyanza bishimira aho imirimo yo kubaka ibiro bishya byako igeze.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukama Abbas, wari uyoboye itsinda ry’abadepite basuye Akarere ka Nyanza ku wa 23 Mutarama 2016, nyuma yo kureba inyubako y’igorofa akarere gateganya kwimukiramo muri uyu mwaka, yashimye aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Aha ni ho inyubako izaba ibiro by'Akarere ka Nyanza igeze.
Aha ni ho inyubako izaba ibiro by’Akarere ka Nyanza igeze.

Izo ntumwa za rubanda zatangaje ko urebye amezi umunani ashize iyo nyubako irimo kubakwa ndetse n’aho imirimo igeze ishyirwa mu bikorwa, ari ibintu birimo gutanga isura nziza.

Depite Mukama yavuze ko hamwe na hamwe bagera ku nyubako ya Leta bagasanga imirimo yazo yaradindiye cyangwa bakabona ko irimo kubakwa bayisondeka.

Yagize ati “Hari aho ugera ndetse n’inyubako itaruzura ugahita ubona ubwawe ko umwubatsi wayo yariye sima cyangwa ibindi bikoresho byifashishwa mu kuyubaka kubera ko biba bigenda birigiswa.”

Depite Mukama hamwe n’itsinda ry’abadepite bari kumwe barimo Depite Nyirabega Euthalie na mugenzi we Depite Mukantabana Rose, basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza gukomeza umuvuduko bafite mu myubakire y’iryo gorofa bateganya kuzimukiramo muri uyu mwaka wa 2016.

Abadepite bitegereza inyubako izaba ibiro bishya by'Akarere ka Nyanza.
Abadepite bitegereza inyubako izaba ibiro bishya by’Akarere ka Nyanza.

Iyo nyubako nshya izaba izaba igizwe n’amagorofa ane, irimo kubakwa ahitwa ku Rwesero mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ikaba izatwara asaga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Murenzi Abdallah uyobora aka karere yabitangarije izo ntumwa za rubanda.

Bimwe mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bwiteze kuri iyo nyubako y’igorofa buzimukiramo, harimo kubonera abakozi b’akarere aho gukorera hisanzuye ndetse bikoroshya imitangire myiza ya serivisi kuko ubu usanga hamwe na hamwe icyumba kimwe kandi gito kibyiganirwamo n’abakozi babiri cyangwa batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dukorane umurava, dutere imbere.

pasteur yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Harya ba Rwiyemezamirimo batangazwa ari uko babagize abahemu bakora neza bikitirirwa abayobozi bonyine?Ninde urimo kubaka ngo nawe ashimwe?Mwe diko mubibona da?

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka