Nyanza: Umuturage ntavuga rumwe n’akarere ku butaka bwe bwanyujijwemo umuhanda

Mukagahima Marguerite, umuturage wo mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza arashinja ubuyobozi bw’aka karere kumwangiriza imyaka no kumunyuriza umuhanda mu murima batamuteguje.

Mukagahima avuga ko ibyangijwe n’icyo gikorwa cy’umuhanda birimo ibiti by’imbuto, insina, ibisheke, soya n’ibindi.

Uyu mukecuru uvuga ko atanze ko begerezwa ibikorwa by’iterambere avuga ko ubundi ubuyobozi bw’ako karere bwagombaga kumuha igihe cyo kubisarura kugira ngo hatagira ibyangirika bikamutera ubukene kandi ngo yari yishoboye.

Mukagahima asaba ubuyobozi kumurenganura bakamwishyura ibyangijwe banyuza umuhanda mu murima we.
Mukagahima asaba ubuyobozi kumurenganura bakamwishyura ibyangijwe banyuza umuhanda mu murima we.

Agira ati: “ Njye sinanga ko ubuyobozi bw’akarere kacu butuzanira ibikorwa by’amajyambere nk’imihanda ariko byari gukorwa mu buryo butabangamiye ibihingwa nari mfite mu butaka bwanjye”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwahengereye adahari bucisha umuhanda mu murima we asanga imyaka yari irimo bayiranduye.

Ku bwe ngo akaba asanga ibyo yakorewe ari akarengane kuko ngo atakekaga ko ari ibintu yakorerwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Mukagahima akavuga ko yifuza guhabwa ingurane ku butaka bwe bwanyujijwemo umuhanda kandi akishyurwa n’imyaka ye yangijwe ubwo banyuaga umuhanda mu murima we ngo bitaba ibyo akagana inkiko akaba ari zo zimurenganura.

N’ubwo uyu mukecuru ashinja Akarere ka Nyanza kumurenganya katanamuteguje ariko ubuyobozi bw’ akarere ko buvuga ko butahwemye guteguza abaturage binyuze mu nama zitandukanye bakoranaga na bo.

Ir Gatera Eric, Umukozi ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Nyanza, avuga ko ahubwo bishoboka ko uwo mukecuru atajya yitabira inama akaba ari yo mpamvu avuga ko yatunguwe n’icyo cyemezo.

Agira ati: “ Uriya mubyeyi mwavuganye ntabwo yagiye yitabira inama zose zavugiwemo ko hari umuhanda uzanyura mu mirima yabo. Ni yo mpamvu ibyo avuga rwose arimo kubeshya.”

Uyu mukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Ibikorwa Remezo kandi kngo ntiyemeranya na Mukagahima ku myaka avuga ko yangiritse.

Agira ati “ Twe iyo tugiye kunyuza umuhanda ahantu tubikora mu gihe cy’umwero aho tubona neza ko imyaka yeze kandi igeze igihe cyo gusarurwa kugira ngo hatagira iyangirika.”

Aha mu murima wa Mukagahima ni hamwe mu hanyura uwo muhanda.
Aha mu murima wa Mukagahima ni hamwe mu hanyura uwo muhanda.

Ir Gatera akaba yita ibyo uyu muturage arimo gutinda kwemera impinduka ari byo yise “Résistance au changement.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko mu rwego rwo kunoza imiturire mu Mujyi wa Nyanza hari ahantu hagenewe kunyuzwa imihanda kugira ngo abahatuye bashobore kugerwaho n’ibikorwa by’amajyambere kandi badatuye mu buryo bw’akajagari.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwateguje abaturage mbere yo kurema uyu muhanda ariko, bamwe mu baturanyi ba Mukagahima bavuga ko atetegujwe.

Mpabano Justin, umwe muri bo, agira ati “ Mbere yo guca umuhanda mu isambu hagombaga kurebwa ibizangirika ndetse n’uburyo byakorwamo ariko hatagize ibyangirika kuko rwose yigirijweho nkana.”

Mpabano uvuga ko yagize amahirwe umurima we ntunyuzwemo umuhanda avuga ko kunyuza umuhanda mu isambu y’umuntu batamuteguje ari akarengane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 14 )

Ubwo uwo mukozi atangiye no gutekinika ibintu byigaragaza? Uwahagera non’aha yasanga imyaka yari irimo yarasaruwe? Ahubwo Marigarita abaye umwe muri benshi utinyutse!

Servilien yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Erega mwebwe muracyavuga!
I Nyanza se ninde muturage wishyurwa ibyangijwe n’ibikorwa remezo?
Gatera na Claire bazabazwa byinshi nibagera imbere y’Imana.
Icyo gitugu bitwaza ntabwo Leta izabagoboka icyo gihe kuko buri muntu azibarizwa.
Amarira y’abarengana aratabaza ngo Imana irenganure abababaye.

Murokore yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka