Nyanza: Umushumba w’inka watsindiye miliyoni muri Tombola yayihawe

Nsengumukiza Theogene w’imyaka 25 y’amavuko, kuwa kabiri tariki 08/05/2012, yahawe ku mugaragaro miliyoni ye y’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye muri tombola.

Nsengumukiza yatsindiye iyo miliyoni tariki 07/05/2012 ku biro bya New African Gaming biri mu mujyi wa Nyanza. Umuhango wo kuyimushyikiriza wabereye muri Hotel Heritage mu karere ka Nyanza.

Kuva mu gitondo, uwo munyamahirwe utuye mu mudugudu wa Gihisi mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yari ategerejwe n’imbaga y’Abanyenyanza.

Bari biteguye uko ari buze gusesekara ku biro bya New African Gaming dore ko bari biteze ko ahingukana agashya nk’umuntu watsindiye ayo mafaranga benshi mu batuye mu mujyi wa Nyanza bitaga akayabo muri tombola.

Uyu munyamahirwe yageze aho New African Gaming ikorera mu karere ka Nyanza ku isaha ya saa munini z’amanywa yiteguwe nk’umushyitsi w’imena ariko we yahahingutse mu myambaro ya Jeans n’inkweto zo mu bwoko bwa souplesse hamwe n’akapira kinganjemo ibara ry’umukara n’umweru hejuru.

Abanyenyanza bari bategereje kumwibonera amaso ku maso bibazaga ko ahahingukana imodoka nziza cyane ariko batunguwe no kubona yiyiziye kuri moto n’igikapu gisa n’umwenda wa gisirikare yari yageneye gutwaramo ayo mafaranga yatsindiye muri tombola.

Mu muhango wo kumushyikiriza ibihembo bye yahawe ibihumbi 820 by’amafaranga y’u Rwanda yakuweho 18% by’umusoro ku nyongera gaciro nk’uko byatangajwe na Girumugisha Guillaume umukozi wa New African Gaming ari nawe wamushyirije ku mugaragaro ayo mafaranga yatsindiye.

Muri miliyoni yatomboye yiguriyemo icupa muri Hotel Heritage
Muri miliyoni yatomboye yiguriyemo icupa muri Hotel Heritage

Nsengumukiza Theogene mu byishimo byinshi aseka yavuze ko ayo mafaranga ari ubwa mbere ayakojejeho imitwe y’intoki kuva abayeho muri iyi si ya Rurema.

Yagize ati: “Ayo mafaranga ngiye kwigamo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka bityo nzigeze ku kintu gishimishije”. Uyu musore yabwiye Kigalitoday ko agiye gusezera aho yabaga abakamira inka kuko agiye kwitunga nta gitsure ashyizweho nabo yakoreraga.

Mu magambo ye bwite yagize ati “Uyu mugisha mbonye nawusabye Nyagasani musaba ko nazagira iherezo ryiza none ndawubonye kandi ndabiyishimiye kuko asubiriza igihe”.

Mu ijosi rye yari yambaye ikimenyetso cy’ishusho ya Kristo akaba yavuze ko kuri we ari ikimenyetso gikomeye gisobanura ko iteka ahora amwiyambaza.

Ahagarikiwe n’umukozi wa New African Gaming, amafaranga yahawe yahise ayabitsa muri Banki y’abaturage ya Nyanza kugira ngo atayatsinda mu kabari dore ko yari ashagawe n’imbaga y’abantu bamusaba ko abaha icyo kunywa.

Nsengumukiza Theogene yavuse mu mwaka w’1986 avukira mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo. Nk’uko ubwe abivuga ni mwene Gahunde Emmanuel na Mukasinayobye Julienne akaba ari umwana wa kabiri mu bana bavukana kwa se na nyina.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

ubwo afite gahunda yo kwiteza imbere ni amahoro ariko inama namugira ni ukutazongera gusubira muri Tombola kuko yose ishobora kuzayisubiza akabura byose nayamishinga igasigara mu nzozi gusa

yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

UWO WATSINDIYE AYO MAFARANGA INAMA NAMUGIRA NI UKO ATASUBIRA GUKINA IBYO BYUMA KUKO AYO YARIYE ASHOBORA GUSHIRA ATARONGERA GUTSINDA KANDI IRIYA MIKINO IGIRA UMUNTU IMBATA, AYO MAHIRWE ABONYE NAYABAYAZE UMUSARURO AKORE PROJET ZE UKO YAZITEKEREZAGA ARIKO NASUBIRA GUKINA AMAHIRWE AFITE NI 10%.

lambert yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

AYO MAFARANGA BAHAYE UWO MUSHUMBA NI MAKE KUKO NTAHO ITEGEKO RIVUGA KO BAKURAMWO 18% AHUBWO ITEGEKO RYA TOMBOLA RIVUGA KO BAYASORESHA IMBUMBE KULI 15% KANDI NIYO YABA ARI TVA NTAGO BAMUHA 820.000 Frw KUKO 1 MILLION YABA ARI 118% NI UKUVUGA KO BAMUHA1.000.000x100/118=847.457Frw NAHO BASORESHEJE MU BURYO BWEMEWE BAGOMBAGA KUMUHA 1.000.000-1.000.000x15%=850.000 Frw AYO ABURA BAZAYAMUHE KUKO NI AYIWE.

Lambert yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka