Nyanza: Umurundi yaguwe gitumo afatanwa gerenade ebyiri
Umurundi witwa Ndumba Joseph w’imyaka 34 y’amavuko yafatanywe gerenade ebyiri zo mu bwoko bwa Tortoise mu mudugudu wa Muyebe, akagali ka Cyeru, umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza tariki 23/08/2012.
Uyu murundi yahoze ari mu gisirikare cy’u Burundi nk’uko yabitangarije inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza akimara gutabwa muri yombi.
Ubwo yageragezaga kwinjirana izo gerenade mu gihugu cy’u Rwanda anyuze mu murenge wa Kibilizi uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi ntibyamuhiriye kuko amakuru yahise atangira gucicikana ashiduka yafashwe.
Mu gihe ibikorwa by’iperereza bigikomeje gukorwa uwo murundi yabaye ashyizwe mu maboko ya polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza; nk’uko Nsengimana Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi uwo murundi yafatiwemo abitangaza.
Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza uhana imbibi n’Intara ya Kirundo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
thx to our police
inkike z’u Rwanda zirabungabuzwe ku buryo bukwiye. Ntawahirahira ngo ahungabanye umutekano kuko inzego ziwushinzwe ntaho yazica.
THX TO OUR POLICE
Icyo nzicyo inzego z’umutekano zirakanuye mu Karere ka Nyanza; kandi abagerageza bose gushaka guhungabanya umutekano bararye ari menge
GOOD JOB,RWANDA NATIONAL POLICE