Nyanza: Umukecuru yari yivuganye umwuzukuru we bapfuye umuceli

Umukecuru witwa Mukaruhana Herena utuye mu mudugudu wa Gakenyeri B mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yari yivuganye umwuzukuru we arera bapfuye ko yaramennye umuceli bahawe mu mushinga nk’igaburo ry’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani bw’umwaka wa 2013.

Uwo muceli wabaye indandaro y’umwuka mubi bawuvanye mu mushinga ufasha abana b’imfubyi wa Compassion ari ibiro 11, bagenze mu nzira hamenekamo batangira gushwani mu muhanda.

Clarisse Ishimwe w’imyaka 14 y’amavuko yasabye nyirakuru kumuha igitambaro akibangemo ingata yo kwikoreza, ariko nyirakuru ntiyabimwemerera mu mbaraga nke ashaka gusimbiza agafuka k’umuceli yari yikoreye ku mutwe kaba kituye hasi umuceki urameneka.

Aha umukecuru n'umwuzukuru we bari bakiri mu ntonganya (Photo: Jean Pierre T.)
Aha umukecuru n’umwuzukuru we bari bakiri mu ntonganya (Photo: Jean Pierre T.)

Mu burakari bwinshi, umukecuru ntiyabyihanganiye yahise amwuka inabi anagerageje kumukubita abantu bagerageza gucubya uburakari umukecuru yari afite, nk’uko bamwe mu bahisi n’abagenzi babibonye bikimara kuba babitangarije Kigali Today.

Umwe muri abo bagenzi babyiboneye imbona nkubone avuga ko uwo mukecuru yari amereye nabi umwuzukuru we, ku buryo byagombaga kumugiraho ingaruka ku buzima bwe yamukubita akamumugaza kuko yashakaga kumuhana yihanukiriye ariko baramwamagana.

Umuceri bawutoye barawukukumba ntihagira n'intete yawo ihasigara (Photo: Jean Pierre T)
Umuceri bawutoye barawukukumba ntihagira n’intete yawo ihasigara (Photo: Jean Pierre T)

Nyuma y’iminota igera ku 10 uburakari bw’umukecuru bumaze gucururuka, yatangaje ko yatewe umujinya n’uburyo umwuzukuru we yamenye umuceri yari amaze guhabwa na Compassion imwifuriza Noheri n’umwaka mushya wa 2013.

Uwo mukecuru byagaragaraga ko yababaye mu buryo budasanzwe, yahise ategeka umwuzukuru we kuwuyora hasi mu ivumbi ntagire n’intete n’imwe y’umuceri ahasiga.

Impamvu yamuteye kurakara ndetse ntanihishire, yatewe n’uko ibiciro byawo ku isoko bihanitse no kuba yari impano ya Noheri bari bamaze guhabwa n’umushinga wa Compassion.
Yagize ati: “Ibaze nawe nk’abakozi b’umushinga banyuze muri iyi nzira bagasanga twagiye tuwumena bakeka ko ari umurengwe dufite kandi mu by’ukuri ni uburangare bw’umukobwa wanjye”.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwo mukecuru yavuze ko uburyo yarezemo uwo mwuzukuru we, budakwiye no kuba yatakaza hasi akavugunyukira k’ibiryo. Yatangiye kumurera afite umwaka umwe w’amavuko ubwo nyina yari amaze gupfa.

Ibi nibyo ashingiraho avuga ko nta murengwe akeneye kuzigera abonana uwo mwuzukuru we, indi mpanuka yose yamubaho iturutse ku burangare bwe bwite.

Ku bw’uyu mukecuru ngo umwana wese w’impfubyi agomba kuba akerebutse mu bwenge amahirwe yose abonye akayabyaza umusaruro, kuko umwana utagira se na nyina bamusiga yinogereza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 5 )

ewana umukecuru n’amabwene aravamo,kuko iwali yivanze n’amasarabwayi!!ewana ntagukina nicyakura.

caw boy yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

GUHANA BIRENZE NABYO BIGARAGARA NABI CYANE,KANDI BIKAGIRA N’INGARUKA KUMWANA KUKO IGIHE UBIKOZE NABI AMWANA NTABONA KOV URI UMUNTU UFITE UKURI KUKO UBA WARAMUHAHAMUYE.NKABA NGIRA NTI"TUGE TWITONDA MUBYO DUKORA BYOSE".THANKS

BUREGEYA DAMIEN yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

J.pierre we nuko nuko jya utugezaho amakuru yiyo iwacu inyanza.dore ntituba tuhaheruka.ariko ab’inyamagana ntuzabashyire ku karubanda nkuku.

Chouchou yanditse ku itariki ya: 23-12-2012  →  Musubize

Inzara imeze nabi.ariko ndabona atari uburangare bwuriya mwana. uruya mwana yaragowe.

man yanditse ku itariki ya: 23-12-2012  →  Musubize

ibiryo by’iki gihe birabona umugabo bigasiba undi nta gukina n’imyaka

claver yanditse ku itariki ya: 23-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka