Nyanza: Umugore yibwe n’uwiyise umukozi wa MTN aranafungwa
Umugore witwa Muhimpundu Judith ukomoka mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yabeshywe n’umuntu wiyise umukozi wa Sosiyete y’itumanaho ya MTN ngo ko yatsindiye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nyuma atahura ko yari umutekamutwe amaze kumwoherereza ibihumbi 104 by’u Rwanda na byo bitari ibye.
Byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2015 ubwo Muhimpundu yajyaga ku mukozi wa MTN Mobile Money akoherereza uwo mutekamutwe ibihumbi 104 by’u Rwanda ngo yibwira ko amwoherereza miliyoni ebyiri z’amafaranga.

Uyu mugore ngo yageze ku mukozi wa MTN Mobile Money nta mafaranga afite asaba ko bamwoherereza ayo mafaranga kuri nimero z’uwo wiyitaga umukozi wa MTN.
Ku nshuro ya mbere yabanje kohereza ibihumbi 78 amugezeho yongera kumusaba kohereza andi bigeze mu bihumbi 104 y’u Rwanda ni bwo yamutahuye.
Umucuruzi wa MTN Mobile Money yamusabye kumuha ayo maafaranga arayabura ngo kuko yibwiraga ko nyuma bamwoherereza za miliyoni ebyiri agakuraho ayo amwishyura.
Ngo uwo mutekamutwe bavuganye ahagana saa kumi za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2015 amumenyesha ko yatsindiye ibihembo.

Mu marira menshi mu gihe yajyanwaga kuri Polisi yagize ati “Unyibye namuhamagaraga nkumva indirimbo za MTN nkibwira ko ari yo igiye kumpa ibihembo none dore nzize ubusa kuko n’amafaranga namuhaye atari ayanjye”.
Uyu mucuruzi wamufashaga kohereza ayo mafaranga mu byiciro bitandukanye ngo ntiyigeze akeka ko nta mafaranga afite.
Yagize ati “Kubera ko tumenyereye ko bamwe mu bakiriya bayaduha bamaze kubona ubutumwa bubyemeza njye sinitaye kumenya ngo arayafite cyangwa ntayo afite ni yo mpamvu ayo bamusabaga kohereza nayoherezaga nta mususu”.
Nimero ya Telefoni yoherejweho ayo mafaranga ibihumbi 104 by’u Rwanda ni 0783948407 ikaba ari iy’uwitwa Mugisha Eric ndetse ubwo twateguraga iyi nkuru n’iyi nimero yacagamo ariko ntayifate ndetse n’ayo amafaranga ngo yari yamaze kuyabikuza nk’uko byemejwe n’umukozi wa MTN mu Karere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
iki kibazo kiriho cyane nanjye ejo hari uwampamagaye mwereka ko byamenyekanye,ariko ikibazo gihari hari ukubwira ngo yashyire kuri sim yawe ngo babone uko bohereza ibyo bihembo ugasanga bahise bayatwara nigute abikuza ayo mafra adafite sim cg nimero yibanga,Icyo ndabona mtn ariyo yakemura ikibazo cya technology kuko abajura baraturembeje
abatekamutwe barahari benshi hari n’abandi bari kugenda bahamagara abantu bize ngo bashaka abakozi byihutirwa bagahita babasaba kuboherereza amafr ngo ni ayo kugira ngo babuzurize ama dosiye ra! bavandimwe mushaka akazi mushishoze mwoye guhubuka naho ubundi bene ngango bacanye kt maso!
mama.ihangani.
Ikibazo ishobora kuba n’inzirakarengane yayitaye yibagirwa kuyiswapisha police ikaba yanamujatira arengana ariko ashobora no kuyifasha mu iperereza.
Iyo numero yatwaye amafaranga yuwo mugore irimo gucamo , najye nyihamagaye ndihanze kandi arikwitaba MTN nifashe abashizwe iperereza aboneke rwose birababaje cyane
nibamufate rero
kuki mtn na police badafata abobatekamutwe kobarembeje abaturage?abaye uwa3 kurijenumvise wahuyenabobatubuzi
Ariko ubwo numero izwi na Nyirayo akaba azwi, ndumva polisi igomba kumufata byatinda byatebuka.
Aha harimo ubujiji no gushaka gukira vuba. Ko abantu bamaze igihe bigishwa kuki uyu we atumva ko mbona anasa n’ujijutseho. Harimo n’ubusambo cyangwa gukunda ibyo utavunikiye. Niba yari yizeye ko yatomboye yabibwiye inshuti cyangwa umugabo we niba amufite ngo bamuherekeze cyangwa banamugurize? Ibi ni ngombwa ko bibaho kugira ngo n’abandi bagitekereza nkuyu babikuremo isomo