Nyanza: Umugore arashinja umugabo we kumuta amuziza kubyara impanga

Musabyimana Jacqueline w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinja umugabo we Bigirimana Phocas ko amaze amezi hafi atandatu amutaye amuziza kubyara abana b’impanga.

Hari saa mbiri za mu gitondo tariki 17/11/2014 uyu Musabyimana Jacqueline n’abana be babiri b’impanga bicaye iruhande rw’umuhanda werekeza ku biro by’akarere ka Nyanza.

Aba bana bafite amezi atandatu nk’uko nyina abitangaza ariko ubona ko batitaweho bafite imibereho mibi basangiye n’uyu mubyeyi wari ubakikiye ku bibero bye.

Uyu Musabyimana avuga ko ikibazo afite ari icyo gutabwa n’umugabo we Bigirimana Phocas ngo wanze kubarera agahitamo kwigendera yitwaje ko mu muryango w’iwabo nta mpanga bajya babyara uhereye mu bisekuru.

Ngo nyuma yo kubyara aba bana babiri b’impanga umugabo yatangiye kumutoteza amucira amarenga ko azamuta birangira ari nabyo akoze arigendera avuga ko abo bana atari abe kubera ko bavutse ari impanga.

Musabyimana Jacqueline avuga ko umugabo we yamutaye amuziza ko yabyaye impanga.
Musabyimana Jacqueline avuga ko umugabo we yamutaye amuziza ko yabyaye impanga.

Nk’uko Musabyimana Jacqueline abivuga ngo uyu mugabo we wamutaye ubu yibera mu mujyi wa Kigali amezi agiye kuba atandatu atagera iwe cyangwa ngo aze kubareba uko bamerewe.

Agira ati: “Aho dutuye bose bazi ko ariwe mugabo nari mfite uburyo rero yaje kumpinduka akansigira abana kandi nawe afite inshingano zo kubarera nicyo kimbabaza iyo ndembye uko babayeho nk’imfubyi zitagira se kandi akiriho ahubwo we yibereye mu iraha ry’i Kigali”.

Umugabo we arabihakana

Uyu Bigirimana ushinjwa n’umugore we ko yamutanye abana amuhora ko bavutse ari impanga yabwiye Kigali Today ku murongo wa telefoni ye igendandwa ko ibyo mugore we avuga ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo ko umugore we ari ko yabaye akunda kumuharabika.

Avuga ko amezi atanu ariyo ashize atajya kumusura ariko ngo impamvu bombi bayiziranyeho kuko yageze mu mujyi wa Kigali akarwara.

Ati: “Nta cyumweru gishira tutavuganye gusa byo simusura kubera ibibazo ndimo by’uburwayi bitanyemerera kuza ariko ibyo kuvuga ko nataye urugo nkanga abana b’impanga nabyaye ni ikinyoma agenda abeshya abantu kugira ngo amparabike”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Bizimana Egide, avugana na Kigali Today kuri iki kibazo yavuze ko uyu mugore atigeze amenyekanisha mu buyobozi ko yahuye n’iryo hohoterwa.

Yavuze ko ibyo uyu mugore avuga bibaye aribyo umurenge wa Rwabicuma wagombaga kumufasha muri icyo kibazo uburenganzira bw’abana be bukitabwaho ndetse nawe ubwe agashakirwa umurimo muri VUP cyangwa agafashwa nk’undi muntu wese utishoboye.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Rwabicuma akomeza avuga ko ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo bagiye gushaka ibyo gutungisha imiryango yabo kiboneka ariko agasaba ko bajya bibuka kugaruka kugira ngo bitange amahoro mu miryango kuko batinda bigakurura amakimbirane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka