Nyanza: Umubyeyi yatorotse ibitaro asiga uruhinja yabyaye
Umubyeyi witwa Murekatete Mariya usanzwe azwiho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe yatorotse ibitaro bya Nyanza aburirwa irengero nyuma yo kwibaruka uruhinja rw’umwana w’umuhungu.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza buvuga ko Murekatete akimara kwibaruka urwo ruhinja tariki 26/06/2012 butongeye kumenya irengero rye.
Ngo bibuka gusa bamubyaza ariko mu mwanya muto baragarutse basanga atakiri aho bamusize; nk’uko Umutesi Placidie umukozi ushinzwe umutungo n’abakozi b’ibitaro bya Nyanza abyemeza.
Uyu mukozi w’ibitaro bya Nyanza avuga ko Murekatete Mariya yaje abagana nk’abandi babyeyi bose baza bari hafi yo kubyara ngo ariko mu gihe agitegereje kubyazwa hari igihe cyageze uburwayi bwe bwo mu mutwe buramukomerana ashatse gutoroka bamufata atararenga umutaru baramugarura kugeza igihe yabyariye.
Murekatete amaze gutoroka umwana yahise ashyirwa mu maboko y’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza butangira kumukurikirana, yitabwaho na buri mukozi wese.
Abaganga b’igitsina gore bakora mu bitaro bya Nyanza bajya ibihe byo kurwitaho buri wese akagira igihe cyo kurusura akaruhindurira imyenda ndetse akaruha amata yaba mu gihe cy’amanywa cyangwa n’ijoro.
Umutesi Placidie ushinzwe umutungo n’abakozi b’ibitaro bya Nyanza asanga icyarushaho kuba cyiza ari uko urwo ruhinja rwarererwa mu muryango nyarwanda kuruta uko ruri kurererwa mu bitaro nk’ururwaye kandi nta burwayi na mba rufite cyangwa rwavukanye.
Umugiraneza wese waboneka yemerewe gutwara urwo ruhinja akarugira urwe
Ushinzwe umutungo n’abakozi b’ibitaro bya Nyanza Umukozi yahamagariye abantu bose bumva bafite umutima wa kimuntu gufata uwo mwana kugira ngo ashobore kurererwa mu rugo rw’abantu nk’uko bikorerwa abandi bana bavutse ku babyeyi.
Agira ati: “Ntibikwiye ko umwana w’uruhinja arererwa mu bitaro mu gihe cye cyose cy’ubuzima bwe kuko nawe akeneye guhabwa uburere bwo mu muryango”.
Mu gihe hagitegerejwe umugiraneza urwo ruhinja rukorerwa buri kimwe cyose kugira ngo hatagira igihungabanya imibereho yarwo.
Ibitaro bya Nyanza bizaha uwo mwana umuntu ufite ubumuntu muri we kandi wumva neza ko yafata uwo mwana nk’uwe yibyariye bitari ukujya kumusabisha ku bw’impamvu z’inyungu ze bwite.
Umutesi Placidie ati: “ Umuntu twumva twaha uyu mwana wacu ni umuntu w’intangarugero kandi ufite ubuhamya buzima muri bagenzi be mbese uzwiho kugira indangagaciro na kirazira biranga abantu b’inyangamugayo”.
Kugeza ubu uwo mwana nta zina arahabwa ariko abakozi b’ibitaro bya Nyanza bamwita Bebe Murekatete Mariya n’ubwo ari umuhungu. Iryo zina aryitwa mu gihe hagitegerejwe umugiraneza wakwishingira kumugira iwe abifashijwemo n’ibitaro bya Nyanza hanyuma bakemeranya ku rindi zina yahabwa.

Uyu Bebe nk’uko abakozi b’ibitaro bya Nyanza bamwita yavutse tariki 26/06/2012 avukana amagararama 3100 ariko ku mugoroba wa tariki 17/08/2012 yari afite amagarama 4700; nk’uko ibipimo byafashwe n’ibitaro bya Nyanza byabigaragaje.
Si ubwa mbere mu bitaro bya Nyanza haboneka ikibazo nk’icyo cy’ababyeyi babyara abana bagahita bahabasiga kuko mu kwezi kwa Kanama umwaka wa 2011 hari urundi ruhinja rw’umukobwa byabawe nyina ararutoroka. Ariko ku bw’amahirwe rwafashwe n’umukozi w’ibitaro bya Nyanza yemera kurwishingira arugira urwe.
Urwo ruhinja rw’umukobwa rwakiriwe mu muryango w’umwe mu bakozi b’ibitaro bya Nyanza rwahawe izina rya Mukundwa; nk’uko Umutesi Placidie umukozi ushinzwe umutungo w’ibitaro bya Nyanza abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|