Nyanza: Perezida Kagame yemeza ko ahazaza ari heza
Perezida Kagame atangaza ko ibimaze gukorwa mu gihugu nyuma y’imyaka 20 ari urugero rw’ibishoboka gukorwa bigateza imbere Abanyarwanda imbere.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015, umukuru w’igihugu yavuze ko ibyo abaturage b’aka Karere bagezeho bitavuye mu nkunga kandi ko babihereyeho byarushaho kubageza no ku rindi terambere.

Kuba imwe mu mishinga itera inkunga Abanyenyanza ari iy’abaterankunga, Perezida kagame avuga ko ntacyo bitwaye kuko ibikorwa ari iby’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ibimaze gukorwa ni urugero rw’ibishoboka, kandi n’ubwo bimwe mu bikorwa biterwa inkunga n’abanyamahanga, ibikorwa byo ni iby’abanyarwanda.”

Bimwe mu bikorwa bimaze kugerwaho mu Iterambere harimo urugomero rwanatashywe n’umukru w’igihugu, ruri ku buso busaga Hegitari 24 rufasha kuvomera imibande n’imusozi rukaba rushobora kumara imyaka 50.
Umujyi wa Nyanza kandi ni wo uza ku isonga mu turere tw’intara y’amajyepfo kugira imihanda myiza ya Kaburimbo hejuru ya km10, igatuma ba mukerarugendo barushaho gusura aka Karere.

Perezida Kagame asaba abikorera kurushaho gushora mu bikorwa by’iterambere byarushaho gutuma bunguka n’abaturage bakiteza imbere, kandi ko ibimaze kugerwaho mu Karere ka Nyanza byabera urugero n’utundi turere.
Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa gatatu mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2014/2015.


Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni heza rwose kuko aho twavuye hari habi ariko aho tugeze hatwereka ko nta kidashoboka. Imbere ni heza heza cyane ndetse. Dukomeze ubufatanye no gushyira hamwe twiyubakira igihuhu cyacu.
ndashima kagame numubyeyi twaritugutegere iminsi gusa twagaye abayobozi binyanza kuko bashutse abantu bari bafite ibibazo ngobicare hamwe inyuma yasitade hanyuma bababuza kwinjira twabigaye rwose
Ndashimira H.E Paul kagame kunama nimpanura adahweme kutugira gusa nadufashe nkabanyarwanda AGUMYE Atwiyoborere kuko njye mbona kugiti cyanjye aribwo tuzaterimbere kurushaho.kandi Rugira Agumye amuhe umuhe ubuzima bwiza niminsi yo kubaho murakoze.
dushimire umuyobozi dufite usubiza ibyifuzo by’abanyarwanda. uyu niwe muyobozi mwiza dukwiye gukomezanya nawe muri 2017
Nejejwe cyane n’ijambo perezida wacu yavuze agira ati ibyo tumaze kugeraho ntabwo byavuye mu nkunga, bravo baturage ba nyanza na banyarwanda twese muri rusange.
Ndashimira cyane perezida wacu kubw’ijambo ryiza yagejeje kubaturage ba Nyanza agira ati ibyo tumaze kugeraho ntibivuye munkunga, akaba adahwema kwejera abaturage be yumva ibibazo byabo bityo akabishakira umuti, ibi bigaragaza umubano mwiza hagati ye nabo ayobora.