Nyanza: PSC yasabye akarere kwigengesera mu birebana n’imicungire y’abakozi
Abakozi ba komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) bari mu karere ka Nyanza mu gihe cy’iminsi itanu bakora imenyekanisha ry’amategeko mashya agenga imicungire y’abakozi ba leta, aho basaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kwigengesera mu birebana n’imicungire y’abakozi bako.
Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwabisabwe mu muhugurwa yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014 yateguwe na komisiyo ishinzwe abakozi ba leta mu rwego rwo kumenyekanisha amategeko mashya abagenga, ndetse no gukumira ko hagira umukozi urenganira mu ivugurura ririho ry’imirimo imwe n’imwe y’abakozi ba Leta.
Umukozi wa komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta muri gahunda yo gukemura amakimbirane ashingiye ku murimo, Jean Claude Rudacogora na mugenzi we Uwimana Angélique, basobanuye ko kutubahiriza amategeko arebana n’imicungire y’abakozi ari bimwe mu bishora Leta mu manza no mu gihombo.

Rudacogora yibukije ko inzego zose za leta zirimo n’ubuyobozi bw’uturere bagomba kwitwararika ndetse aho basanga hari ikibazo bakagisha inama komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, aho kwishora mu gufata ibyemezo bizabagiraho ingaruka kubera ko bitubahirije amategeko.
Mu rwego rwo kugira ngo hatagira amakosa nk’ayo inzego za leta zigwamo niyo mpamvu komisiyo y’abakozi ba leta ifata umwanya ikohereza abakozi bayo gusura buri rwego rwa Leta bakarusaba kunoza imicungire y’abakozi.
Aya mategeko mashya arebana n’imicungire mishya y’abakozi ba Leta agaragaza ivanwaho ry’amafaranga yahabwaga umukozi utarafashe ikiruhuko cy’umwaka mu gihe mbere utagiye muri icyo kiruhuko yayahabwa.

Ikindi kivugwa muri iri tegeko rirebana n’imicungire y’abakozi ba Leta ni imyitwarire igomba kubaranga mu kazi irimo kuba bagomba kubaha abo bakorana, ndetse n’ibihano bigenerwa umukozi wese wagaragaje amakosa arimo kumena amabanga y’akazi n’indi myitwarire ituma arushaho gutakarizwa icyizere yari afitiwe.
Muri aka karere ka Nyanza abakozi b’iyi komisiyo bazanaganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyanza kuko naho hagenda hagaragara ibibazo birebana n’imicugire y’abakozi.
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyanza aya mahugurwa yahereyeho bwa mbere bishimiye byinshi bayungukiyemo ndetse bagaragaza na bimwe basaba komisiyo y’abakozi ba Leta kubafashamo kubikemura.
Umuyobozi wungirije ishinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyanza, Francis Nkurunziza yasabye abakozi b’akarere kurushaho gutanga servisi nziza bakita kubabagana kuko aricyo babereyeho, ndetse abafata ibyemezo yabasabye kutanyuranya nayo mategeko bahuguweho.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|