Nyanza: Nubwo abanyonzi bashima ko bakomorewe ngo baracyasuzugurwa
Bamwe mu banyonzi bo mu Mujyi wa Nyanza barishimira ko bakomorewe gukora nubwo ngo bagihura n’imbogamizi zo gusuzugurwa n’abatwara ibindi binyabiziga.
Abo banyonzi bavuga ko ubwo hafatwaga icyemezo cyo kubaca mu mihanda ya kaburimbo ubuzima bwari bwabaye amagorane kuri bamwe bitewe n’uko ako kazi ari ko kari ubatungiye imiryango.

Mupenzi Jean de Dieu, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Nyanza avuga ko iyo Perezida kagame atabakomorera ngo bongere kwemererwa gukorera mu mihanda ya kaburimbo ubu we n’umuryango we baba babayeho nabi.
Agira ati “Sinabona icyo nshimira Paul Kagame kuko icyemezo cyahagarikaga abanyonzi gukorera mu mihanda ya kaburimbo cyagombaga kutugiraho ingaruka nk’abanyonzi.”
Akomeza avuga ko buri munsi yegura igare rye akajya gushaka icyamubeshaho abinyujije mu gutwara abantu n’ibyabo.
Ati “Nta bundi bushobozi nari mfite bwo kwibeshaho uretse kurya ari uko natwaye abantu ku igare. Iyo dukomeza kubuzwa gukorera mu mihanda yose harimo n’iya kaburimbo naringiye kuba imburamukoro.”
Mupenzi avuga ko mu ngorane bahura na zo mu kazoo kabo harimo ikibazo cy’abatwara ibinyabiziga bikoresha moteri basuzugura abatwara abantu n’ibintu ku igare.
Agira ati “Bamwe muri bagenzi bacu bagiye bajya mu bitaro bibaviramo ubumuga. Iyo ugize amahirwe ukagongwa n’umuntu ushyira mu gaciro murumvikana ariko hari n’abahita bigendera bakagusiga uri inkomere.”
Ishyirahamwe “Rubyiruko Twiteze imbere” bibumbiyemo ryashyinzwe mu rwego rwo kugoboka bagenzi babo bahura n’izo mpanuka zo mu muhanda ndetse no kwiteza imbere bafashanya mu kuriha ubwisungane mu kwivuza no kugurizanya amafaranga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|