Nyanza: Nta kiguzi cy’umutekano usibye kuwubumbatira-Minisitiri Gasinzigwa
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango akaba n’uhagarariye Akarere ka Nyanza muri Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Oda Gasinzigwa, mu muganda w’ukwezi yakoranye n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza wabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2015 mu gihugu hose mu Rwanda yabasabye kurushaho kwibumbatira umutekano ngo kuko nta kindi kiguzi cyawo.
Yabivugiye mu Kagari ka Gahondo ko mu Murenge wa Busasamana mu muganda wari uwo gusiza ibibanza bizubakirwamo abatishoboye 30 batoranyijwe muri uwo murenge kugira ngo bashakirwe inzu zo kubamo.

Abantu b’ingeri zitandukanye mu Karere ka Nyanza babwiwe na Minisitiri Oda Gasinzigwa ko bagomba kwita ku mutekano bakitwararika ikintu cyose cyawuhungabanya. Ati “ Nta kiguzi cy’umutekano usibye kuwubumbatira.”
Nk’uko Minisitiri Oda Gasinzigwa yakomeje abisobanurira abaturage bari kumwe muri uwo muganda usoza ukwezi kwa Kamena 2015, yavuze ko umudiho bakubise bishimye nyuma y’igikorwa cyo gusiza ibibanza bari basoje utabaho mu gihe badafite umutekano.
Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda turazishima kuko ni zo zadukuye aho twari turi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu tukaba tugeze mu iterambere. Ibyo tugezeho byose umutekano ni wo tubikesha”.
Yakomeje asaba abaturage gufatana urunana babumbatira umutekano avuga ko kuba mu gihugu cyose cy’u Rwanda bacinya umudiho hari ababa batabyishimiye bifuza ko hazamo agatotsi.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo kwobohora yagarutse no ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake umwe mu bagize uruhare rwo kubahora u Rwanda avuga ko bibabaje gufata umuntu nka we kandi nyamara hari abakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu by’amahanga.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bashimiwe na Minisitiri Gasinzigwa uruhare bagize mu kwamagana ifatwa rye bafatanyije n’abandi Banyarwanda hirya no hino mu Rwanda ndetse n’abari hanze y’igihugu abasaba ko igihe cyose babona ko hari ibitagenda neza bagomba gufata iya mbere bakabigaragaza mu nzira nziza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umutekano niwo nkingi ya byose kuwubumbatira nibyo nkingi ya mwamba bityo tuwurambeho