Nyanza: Ku myaka 12 y’amavuko afatanya na nyina mu gushakisha ibibatunga

Charles Mpayimana umuhungu uvuka mu muryango w’abana barindwi yahisemo gufatanya na nyina mu gushaka ibitunga umutango, nyuma y’uko se ubabyara yitabye imana bagasigarana na nyine gusa.

Mpayimana w’imyaka 12 abana n’umuryango we utuye mu kagali ka Gahondo umwe mu igize akarere ka Nyanza, aho kwikorera agataro ku mutwe kuruta uko yakirirwa mu gakungu n’abandi bana bavuka mu miryango yifashije.

Uyu mwana yahisemo kujya akora ubwo bucuruzi bw’imineke, avoka n’izindi mbuto ku munsi wa Gatandatu, kuko mu yindi minsi aba yagiye ku ishuri, nk’uko akomeza abitangaza.

Avuga ko we na nyina bajya ibihe byo gushakisha ibibatunga bagacuruza agataro ku mutwe, bitewe n’uko muri bakuru be bamwe bagiye kwiga mu mashuli yisumbuye abandi bahinduka ibirara n’amabandi mu mijyi.

Yagize ati: “Ubu mba ndimo gushakisha uwanteza imbere akagura zimwe mu mbuto ncururiza mu gatebo ku mutwe”.

Uyu mwana yemeza ko amafaranga avuye muri ubwo bucuruzi bw’imbuto abafasha kubona nibura icyo bashyira mu nda bakareka kurara amara masa.

Akomeza avuga ko mu biruhuko akora ubwo bucuruzi bigatuma itangira ry’amashuri rigera amaze kubona amafaranga y’amakayi n’amakaramu, hamwe n’imyambaro y’ishuli kandi babonye n’ibibatunga.

Ati: “Njye na mama turumvikana cyane kuko tubasha kujya inama ntihagire utunyuzamo ijisho twagiye gusabiriza”.

Gusa kuba mu nzira ahura n’abna bigana baturuka mu miryango ikize bamuseka iyo bahuye yikoereye agataro, bavuga ko nta muhungu wo kwikorera agataro ni zimwe mu ngorane ahura nazo, nk’uko abyivugira.

Mpayimana Charles avuga ko n’ubwo urupfu rwatungura nyina agapfa, yasigara azi kwirwanaho akibeshaho kuko yabyitoje akiri umwana.

Mpayimana agira inama abana bagenzi be kwitoza umurimo bakiri bato, kuko nta kimwaro biteye. Ati: “Kabone n’ubwo wavukira mu muryango wifashije iby’isi bishobora guhinduka ariko iyo witoje kwirwanaho ukiri muto biragufasha cyane”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka