Nyanza: Ku munsi w’intwari basabwe kugera ikirenge mu cyazo
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza barasabwa kwizihiza umunsi w’intwari bagera ikirenge mu cyazo, kandi bigakorwa mu ngeri zose z’imibereho y’abantu n’iy’igihugu muri rusange.
Ibi byasabwe na Rose Mukantabana, intumwa ya rubanda mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mujyi wa Nyanza mu birori byo byo kwibuka intwari z’u Rwanda zibutswe ku nshuro ya 21 kuwa 01/02/2015.

Depite Mukantabana yavuze ko intwari zishobora kuva mu nzego zitandukanye, buri wese mu byo akora akaba yabigiramo ubutwari. Ku bwe yavuze ko icyo umuntu wese akoze neza mu buryo bugamije kugeza abandi ku mibereho myiza kivamo ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Niba ibyo ukoze byose ubikorana ubunyangamugayo ndetse ukanitanga nta nyungu zindi ubitegerejemo ku ruhande rwawe uba uri intwari. Ariko iyo wicara ukazambya ibintu ukanyereza ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage icyo gihe ufatwa nk’ikigwari”.

Yibukije ko umuntu w’intwari ari uwiyemeza kugera ku kintu runaka kandi gifitiye akamaro abandi, bityo asaba ko buri wese yaharanira kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda.
Ku rwego rw’akakarere umuhango waranzwe n’akarasisi k’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Muri uyu muhango kandi hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere zirimo ingabo na polisi.

Intwali u Rwanda rwibutse zigabanyijemo ibyiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi zikaba zarashyizwe muri ibyo byiciro hakurikijwe bwitange buhebuje zagaragaje, akamaro zagize ndetse n’urugero rwiza zatanze mu muryango nyarwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|