Nyanza: Isuku yo mu ngo no ku mubiri ni bimwe mu bigiye kwitabwaho

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah mu nama y’isuzuma ry’ibyakozwe mu karere, yasabye abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yose igize aka karere kwita ku isuku yo mu ngo no ku mubiri.

Ikibazo cy’isuku idahagije mu baturage kinatungwa agatoki n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza, buvuga ko indwara ya Malariya yagabanutse mu bice by’icyaro ariko indwara ziterwa n’umwanda zararushijeho kwiyongera.

Murenzi Abdallah aganira n’aba bayobozi mu mirenge uko ikibazo cy’isuku nke giteye inkeke ku buryo hari abana badahinduriwa imyambaro.

Ati: “Mu giturage hari abana bagurirwa umwenda wo kwambara bafite nk’amezi atatu ukaba ariwo ubabera isume, umusego ndetse bakanawubahanaguza inkonda n’ibimyira kugeza ubwo bakuriye.”

Murenzi yihanangirije abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge, ababwira ko aho bazajya basanga abana nk’abo mu gihe bakora isuzuma ry’imihigo mu mirenge bazajya bahita bafata uwo mwana usa utyo bakamuzana ku biro by’umurenge maze ushinzwe imibereho myiza agasobanura iby’uwo mwana.

Yabasabye kurushaho gukangurira abaturage kuboneza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera.

Iryo suzuma ryagaragaje ko umurenge wa Busasamana ariwo uza ku isonga mu mibereho myiza y’abaturage aho ufite amanota 25,7 kuri 30, umurenge wa Nyagisozi niwo uza ku mwanya wa nyuma n’amanota 19,3 mu mirenge 10 igize aka karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka